Image default
Ubuzima

Hari abaterwa ipfunwe no kujya kwivuza indwara zandurira mu imibonano mpuzabitsina

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko 3.3% mu bagera kuri miliyoni 6,6 bapimwe muri 2019 basanganywe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina imitezi, mburugu na  Hepatite B.

Bamwe mu bagore n’abagabo bigeze kwandura indwara zandurira mu myanya ndangagitsina nk’imitezi, mburugu n’izindi bemeza ko ari indwara ziryana cyane gusa zisaba kwivuza kare ndetse no kwirinda imibonano idakingiye, ariko bamwe ngo bagira ipfunwe bigatuma batajya kwivuza izi ndwara.

Musabyimana Emile uyobora Ikigo Nderabuzima cya Remera ndetse n’umuganga mu kigo nderabuzima cya Socio-COR UNUM kiri mu Murenge wa  Kimisagara, babwiye RBA ko   ikibazo cy’izi ndwara z’imitezi, mburugu, uburagaza, Hepatite B n’izindi, ari ikibazo gikomeye bakurikije imibare y’abarwayi bakira.

Dr. Makuza Jean Damascene  ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zandurira mu myanya ndangabitsina  muri RBC avuga ko mu bantu bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 600 basuzumwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu mwaka ushize wa 2019, abagera kuri 3.3% basanze bafite izo ndwara zirimo imitezi, mburugu , Hepatite B n’izindi zinyuranye.

Imibare igaragazwa na RBC, yerekana ko indwara zandurira mu myanya ndangagitsina haba ku bagabo n’abagore yagiye izamuka. Nk’umwaka ushize hapimwe abasaga Miliyoni 6 n’ibihumbi 600  abagaragaweho izo ndwara bagera ku 184,477 bangana na 3.3% by’abasuzumwe bose .

Uyu mwaka wa 2020 mu mezi 5 abanza hasuzumwe abasaga miliyoni 2 n’ibihumbi 100 nyamara  abagera ku  77,226 basanze bayirwaye bahwanye na  3.5% by’abasuzumwe bose.

Related posts

Covid-19: U Rwanda mu bihugu 10 biyipima cyane muri Afurika

Emma-marie

Mu masoko akomeye mu  Mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara abanduye Covid-19

Emma-marie

Kurya avoka imwe mu cyumweru bigabanya ibyago byo kurwara umutima

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar