Image default
Politike

Abanenga kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro nta bisubizo batanga-Priti Patel

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza Priti Patel yasubije abanenga gahunda ya leta ye yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, avuga ko bananiwe gutanga ibisubizo kuri icyo kibazo.

Mu nyandiko y’ibitekerezo byabo bombi yandikanye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko batanze igisubizo kirimo guhanga agashya ku “bucuruzi bwica abantu” bwa magendu yo gucuruza abantu.

Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko nta “gihugu cyifitemo gufasha” gishobora kwemera ko ako kababaro gakomeza.

Bibaye nyuma yaho Musenyeri mukuru wa Canterbury Justin Welby avuze ko hari “ibibazo bikomeye byo gushyira mu gaciro” kuri iyo gahunda.

Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko uburyo buriho ku isi bujyanye n’abasaba ubuhungiro “burimo gusenyuka” bitewe n’ubukana bw’amakuba ajyanye n’imibereho hamwe n’ubucuruzi bw’abantu.

Bavuze ko gahunda yo kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mu Rwanda bagashobora gusaba kuhatura, izatuma abantu bahunga itotezwa bashobora kugira umutekano.

Banongeyeho ko amafaranga Ubwongereza buzaha u Rwanda muri iyo gahunda – mu ntangiriro angana na miliyoni 120 z’amapawundi (miliyari 160 mu mafaranga y’u Rwanda) – azafasha mu gucyemura ibura ry’amahirwe y’akazi rituma habaho abimukira bajya gushakisha imibereho ahandi.

Banditse bati: “Turimo gufata ingamba zirimo gushira amanga no guhanga agashya ndetse ntibitangaje ko inzego zinenga gahunda [zacu] zananiwe gutanga ibisubizo byazo bwite”.

“Kwemera ko aka kababaro gakomeza ntibikiri amahitamo ku gihugu icyo ari cyo cyose cyifitemo gufasha”.

Byanamenyekanye ko impunzi zimwe mu Rwanda zizoherezwa mu Bwongereza, bijyanye n’ibikubiye mu masezerano ibi bihugu byagiranye kuri iyi gahunda y’abimukira.

Umutegetsi wo muri leta y’Ubwongereza yabwiye BBC ko buzafasha u Rwanda kongera gutuza “igice cy’impunzi zitishoboye cyane kurusha izindi”.

Mu ntangiriro, iyi gahunda izibanda ku bagabo bari ukwa bonyine bagera mu Bwongereza bari mu mato matoya cyangwa mu makamyo. Aboherezwa mu Rwanda bazahabwa aho gucumbika, mu gihe ubusabe bwabo bw’ubuhungiro burimo kwigwaho.

Mu gihe ubusabe bwabo bwemewe, bazajya bashobora gukomeza kuba mu Rwanda.

Ku cyumweru cya Pasika, Musenyeri mukuru wa Canterbury yabaye uwa vuba aha mu bakomeye unenze iyo gahunda, ashinja leta y’Ubwongereza “gutanga ikiraka ku nshingano zacu”, avuga ko iyo gahunda idashobora “kurenga guca urubanza kw’Imana”.

Musenyeri mukuru wa Canterbury yunganiwe na Musenyeri mukuru wa York, Stephen Cottrell, wavuze ko iyo gahunda “iteye agahinda kenshi kandi ibabaje cyane”, yongeraho ati: “Dushobora gukora neza cyane birenze ibi”.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza ndetse n’abadepite bamwe bo mu ishyaka rya Conservative riri ku butegetsi, na bo banenze iyo gahunda, mu gihe imiryango ifasha n’imiryango ikora ubuvugizi yose hamwe irenga 160 yavuze ko iyo gahunda “irimo ubugome mu buryo buteye isoni”, isaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson na Madamu Patel kuyikuraho.

mu nkuru y’ibitekerezo byabo yo mu kinyamakuru The Times, Madamu Patel na Bwana Biruta bavuze ko u Rwanda “ruri mu bihugu bitekanye cyane ku isi” kandi ko rusanzwe rwaramaze gucumbikira impunzi 130,000 ziva mu bihugu byinshi.

Mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda bavuze ko iyo gahunda “izaca intege abimukira ntibashyire ubuzima bwabo mu kaga” bakora ingendo zirimo ibyago, ibaruwa y’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bwongereza yavuze ko gihamya y’uko guca intege abimukira “ishidikanywaho cyane”.

Umunyamabanga uhoraho Matthew Rycroft yaburiye ko iyo gahunda ifite ikiguzi kiri hejuru kandi ko ayo mafaranga yaba atanzwe mu buryo burimo gushyira mu gaciro mu gihe iyo gahunda yaba ishoboye kugabanya umubare w’abambuka Channel (La Manche) ndetse n’abandi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu gihe Ubwongereza burimo gushora miliyoni 120 z’amapawundi “mu iterambere ry’ubukungu ry’u Rwanda” nkuko bikubiye muri aya masezerano, leta y’Ubwongereza yavuze ko u Rwanda ruzanahabwa inkunga yo gufasha ibikorwa by’abasaba ubuhungiro, ku macumbi no kubashyira mu buzima busanzwe – “bisa [bingana] n’ibiguzi batangwaho mu Bwongereza kuri izi serivisi”.

Ikinyamakuru The Times cyatangaje ko buri mwimukira woherejwe mu Rwanda azajya atangwaho amapawundi ari hagati ya 20,000 na 30,000, ni ukuvuga ari hagati ya miliyoni 26 na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

@BBC

Related posts

Nyaruguru: RIB yafunze gitifu n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge itatu

Emma-marie

U Rwanda rwahakanye ibyo rushinjwa na DR Congo

Emma-Marie

Ibihe bidasazwe turimo ntibyatubuza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi-Perezida Kagame

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar