Image default
Mu mahanga

Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kwitiranya ifumbire n’umunyu

Abantu 24 bo mu muryango umwe bapfuye nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko byarozwe mu majyaruguru ashyira uburengarazuba bwa Nigeria.

Byabaye mu gace k’icyaro kitwa Danzanke muri leta ya Sokoto.

BBC  dukesha iyi nkuru yatangaje ko Ali Inname ushinzwe ubuzima muri iyi leta, yabwiye abanyamakuru ko uwo muryango wibeshye ugakoresha ifumbire isa n’umunyu mu kurunga ibiryo byabo kuwa mbere.

Inname avuga ko abaganga bagerageje kwita kuri aba bantu ariko ntibyashoboka, barapfa.

Gusa abantu babiri bo muri uyu muryango bumvise/babonje kuri ibyo biryo bo ubu baracyari kwitabwaho mu bitaro.

Kubera ibi, abategetsi bongeye gusaba abantu kubika buri gihe ibinyabutabire by’uburozi kure y’aho bashyira ibiribwa ku mpamvu zo kurinda ubuzima bwabo.

Ibindi bisa n’ibi byabaye ku miryango hambere muri Nigeria ariko umubare w’abapfuye kuri iyi nshuro ni munini bidasanzwe.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Tanzania mu myiteguro y’ikoreshwa ry’amafaranga yo mu ikoranabuhanga

EDITORIAL

Magufuli arasaba indi minsi itatu yo gusenga no kwiyiriza ubusa ngo Imana ibakize Covid

Ndahiriwe Jean Bosco

U Burundi: Minisitiri ushinjwa ‘guhindanya isura y’igihugu’ yirukanwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar