Image default
Ubutabera

Abantu 43 barakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

RIB yatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo yakiriye ibirego 53 by’icyaha cy’ingegabitekerezo ya jenoside n’ibifitanye isano na yo. 

Muri ibyo birego hakaba hakekwa abantu 68, barimo 43 bafunze, 3 bakurikiranwe bari hanze, 13 bagishakishwa n’abantu 9 batamenyekanye.

RIB yagaragaje ko mu myaka 6 ishize mu cyumweru cy’icyunamo imaze kwakira dosiye z’ibirego by’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo 1911.

Muri 2017 muri icyo cyumweru cy’icyunamo RIB yakiriye dosiye 358 z’ibi birego, muri 2018 ziba 383, muri 2019 zirazamuka zigera kuri  dosiye 404,muri 2020 ziba dosiye 377, na ho muri 2021 ni dosiye 383.

RIB yagaragaje ko muri uyu mwaka ibi ibyaha byagabanutse ku kigero cya 53,5%.

@RBA

Related posts

Urukiko rwa Huye rurashaka kumva abashinja Munyenyezi mbere y’abamushinjura

EDITORIAL

Kamonyi: Umusore w’imyaka 21 aracyekwaho gusambanya umwana akanamugira umugore

EDITORIAL

Paris: Uwari umuyobozi wa ADEPR yabajijwe niba yemera ko mu Rwanda habaye Jenoside abanza kujijinganya

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar