Image default
Abantu

Abanyarwandakazi baba muri Canada bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye  

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, Abanyarwandakazi b’impanga baba muri Canada bateguye igikorwa cyo gushishikariza abafite ubushobozi by’umwihariko abanyarwanda gufasha abana bo mu miryango itishoboye.

Mu 2006  Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre, bashinze umuryango nyarwanda bise “Shelter Them Batarure “ ukorera mu Turere twa Bugesera na Gasabo ibikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye, bakanafasha imiryango yabo kwibumbira mu makoperative hagamijwe kurwanya imirire mibi ndetse n’ubukene.

Bukuru Josephine Murphy na Butoyi Joselyne Alexandre

By’umwihariko mu kibanza bahawe na Perezida Paul Kagame mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyarugenge, Akagali ka Kabuye, Umudugudu wa Gateko bubatsemo ECD Center hamwe n’amacumbi y’amazu yatujwemo itishoboye, bakaba bateganya gukorera n’ibindi bikorwa bitandukanye kuri ubwo butaka. https://iribanews.rw/2021/03/02/bugesera-mu-kibanza-bahawe-na-perezida-kagame-bubatsemo-ecd-center-yikitegererezo/

Iyi ni ECD Center Agateko bubatse mu Kibanza bahawe na Perezida Kagame

Kugirango inzozi zabo zikomeze zigerweho, kuri iki cyumweru tariki ya 6 Kamena 2021, bateguye igikorwa cyo gushishikariza by’umwihariko abanyarwanda gutanga inkunga yo kubashyigikira. Iki kigikorwa kizaba hifashishijwe uburyo bw’iyakure.

Jules Higiro, umuyobozi wa Shelter Them Batarure mu Rwanda, yabwiye Iriba News ati : “Shelter Them Batarure ikura ubushobozi bwo gukora ibyo bikorwa byose mu nshuti ziba muri Canada harimo n’abanyarwanda bahatuye. Ariko uyu mwaka turifuza kugera ku banyarwanda batuye mu Rwanda ndetse banaturiye ibikorwa byose dukora kandi bifitiye abana b’abanyarwanda akamaro.”

Arakomeza ati “Inkunga dukeneye ni iyo gukomeza kubakira abatishoboye muri ubwo butaka twahawe, ndetse no gukomeza guha abana benshi serevisi za ECD harimo gutanga ifunguro kuri abo bana, kwita kw’isuku yabo n’ibindi by’ibanze bituma umwana yisanzura tuzakomeza kandi no kubarinda ihohoterwa ndetse no kubigisha iby’ubumenyi.”

Bugesera: Mu kibanza bahawe na Perezida Kagame bubatsemo 'ECD Center' y'ikitegererezo - IRIBA NEWS

Bamwe mu bana barererwa muri ECD Center Agateko

Uwashaka gusura ibikorwa bya Shelter Them Batarure cyangwa kugira icyo asobanuza yahamagara Jules Higiro kuri telephone igendanwa numero +250 788 470437.

Kubashaka gutanga inkunga bayicisha kuri compte ya Shelter Them Batarure iri muri Banki ya GT Bank, Konti No 212/165694/1/5101/0 (Konti y’amafaranga y’amanyarwanda) cyangwa Konti No 212/165694/2/5101/0 (Konti y’amadolari y’amanyamerika).

Bakaba bizeza buri wese uzatanga inkunga ko izakoreshwa mu mucyo usesuye kuko ariyo ntego y’uyu muryango.

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Byinshi ku buzima bwa Rasta washinze ‘Mulindi Japan One Love’

Emma-marie

Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D’arc yavuze ‘Yego’

EDITORIAL

Umunyamakuru yishwe arashwe

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar