Image default
Uburezi

Abarimu basaga 100 bavuye muri Zimbabwe baje kwigisha mu Rwanda

Icyiciro cya mbere cy’abarimu 164  boherejwe na Leta ya Zimbabwe gutanga umusanzu wabo mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, cyaraye cyakiriwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu taliki ya 19 Ukwakira 22. 

Abarimu bemerewe kuza mu Rwanda ni abatsinze ibizami bahawe mu minsi yashize, bakaba barimo ab’igitsina gore 80.

Abo barimu bageze i Kigali mu masaha ashyira saa yine z’ijoro, aho bivugwa ko  bahise berekezwa gucumbikirea muri Hoteli ya La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Kugeza ku Cyumweru ni bwo bahabwa n’ibisobanuro byose nkenerwa ku birebana n’umuco ndetse n’amateka yose y’ingenzi ku Rwanda, mbere yo hoherezwa mu bigo aho bagomba gutangira inshingano zibazanye.

Biteganyijwe ko abo barimu boherezwa mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo na Kaminuza y’u Rwanda, Amashuri Makuru Nkomatangamyuha (IPRCs), mu yisumbuye cyane cyane aya nderabarezi (TTCs), n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Iryo tsinda ryaje riyobowe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza y’Abaturage muri Zimbabwe, Paul Mavima.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Charles Karakye, ni we wemeje ko aba barimu babanza kumenyerezwa kugeza ku Cyumweru taliki ya 22 Ukwakira mbere yo koherezwa mu bigo by’amashuri bazatangamo umusanzu.

Yagize ati: “Gahunda yo kubamenyereza iraba ikubiyemo kubasobanurira ibijyanye n’umuco wacu, indangagaciro n’amateka, mu guharanira ko amakuru y’ingenzi yose bayabona mbere y’uko boherezwa mu bigo by’amashuri bitandukanye.”

Yongeyeho ko bazabona umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na ho bazasobanurirwa byimbitse ibyerekeye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

Iryo tsinda ryitezweho guhita ritangira gutanga ubumenyi buzafasha abanyeshuri ndetse n’abarimu basanze mu burezi bwo mu Rwanda.

Itumizwa ry’abo barimu rije rikurikiye amaseserano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Zimbabwe ajyanye no guhanahana abakozi mu rwego rw’uburezi.

Ku ikubitiro, u Rwanda rwateganyaga kwakira abarimu bo muri icyo gihugu 477 nk’imwe mu ngamba zo kuziba icyuho mu bumenyi buhabwa abana b’u Rwanda no gukuraho imbogamizi z’ururimi mu burezi.

Iyi ntambwe ya mbere itewe nyuma y’aho mu mpera za Nzeri 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye  ko Zimbabwe yagoboka u Rwanda mu kuruha abarimu batanga umusanzu mu kuzahura ireme ry’uburezi, mu nama yahurije i Kigali abikorera bo mu bihugu byombi.

@KTPRESS

Related posts

Umushahara wa Mwalimu wazamuwe

EDITORIAL

Rutsiro: Abantu 15 harimo n’abakozi b’Akarere batawe muri yombi

Emma-marie

Umwihariko ku banyeshuri bafite ubumuga bari gukora ikizami cya Leta

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar