Image default
Abantu

Abarinda ishyamba rya NIRDA barahondaguwe bagirwa intere

Ubushinjacyaha Bukuru butangaza ko bukurikiranye abashumba 19 bakekwaho kuba barakubise abarinzi b’ikigo cy’Ubushakashatsi NIRDA (cyahoze ari IRST) giherereye mu mu murenge wa Ngoma, akagari ka Butare, bakangiza n’ inyubako zikorerwamo ubushakashatsi muri icyo kigo.

Ibi byaha bikaba byarabaye ku wa 9 Gicurasi 2021 mu ishyamba ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi (NIRDA), aho abarinzi bafashe abashumba bari baje kwahiramo ubwatsi, maze bagenzi babo babimenye bahururana amahiri, ferabeto, inkoni n’imipanga bakubita abarinzi b’iryo shyamba, babiraramo barabakubita hakomereka 3, bamenagura ibirahuri by’amazu akorerwamo ubushakashatsi  na bimwe mu bikoresho byifashishwa. Nyuma y’aho kandi bagiye aho ibendera ry’Igihugu riri  bagerageje kurirandura rirabananira.

Abakekwa bakurikiranyweho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byagambiriwe, kwangiza ibikorwa remezo no kwangiza ibendera , no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

Mu gihe baramuka bahamijwe ibyo byaha byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezabyaha bahanishwa igihano kigera ku myaka 15 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni eshanu hashingiwe ku ngingo za 62, 121,182, 224 z’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri  rusange.

SRC:NPPA

Related posts

RIB yataye muri yombi umumotari wahatse umugore uhetse

EDITORIAL

Ibyago bikomeye umuntu atitera ni ukubyarwa n’umugizi wa nabi–Bamporiki

Emma-marie

Umwamikazi Elizabeth niwe urambye mu nshingano mu Bwongereza

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar