Image default
Abantu Ubuzima

Abarwaye Coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 7

Amakuru mashya kuri Koronavirusi COVID-19, aravuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abantu 7 barwaye icyorezo cya Coronavirus.

Umunyarwanda w’imyaka 32 washakanye n’umunyarwanda nawe wanduye uheruka mu birwa bya Fiji anyuze muri Amerika na Quatar,

Umugabo w’umudage w’imyaka 61 y’amavuko wageze mu Rwanda tariki ya 13 Werurwe 2020 aturutse mu budage, yanyuze ku kibuga cy’indege cya Instabul muri Turkiya, kandi utari wagaragaje ibimenyetso. Yaje kugira inkorora maze agana kwa muganga tariki ya 15 Werurwe 2020.

Abamaze kwandura coronavirus mu Rwanda bamaze kuba 7

Aba barwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe banashishikariza abantu bose bahuye nabo kugirango basuzumwe, ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

MINISANTE ivuga ko Abaturarwanda bose bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’urwego rw’ubuzima, cyane cyane gukaraba intoki igihe cyose, kutajya ahantu hahurira abantu benshi, no kumenyesha inzego zibishinzwe igihe ibimenyetso by’iyo ndwara byagaragaye hakoreshejwe umurongo wa telefone utishyurwa 114, cyangwa bakabimenyesha umujyanama w’ubuzima.

Inkuru bifitanye isano: https://iribanews.com/mu-rwanda-abarwaye-coronavirus-bamaze-kuba-batanu/

Iribanews@gmail.com

Related posts

Kigali: Mu bamotari hagaragayemo abanduye Coronavirus

Emma-marie

Perezida Kagame yavuze kuri Bamporiki wemeye ko yakiriye “indonke”

EDITORIAL

Abantu batandukanye bashenguwe n’urupfu rwa Prof. Jean Bosco Gahutu

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar