Image default
Amakuru

Abasenateri mu rugendo rwo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya inkongi mu Rwanda

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye igikorwa cyo kumenya ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro nyuma yo gusanga inkongi z’umuriro zikomeje kwiyongera zigahitana ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwa remezo.

Itangazo dukesha Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Mutarama 2022, rivuga ko

“Abasenateri bagize Komisiyo bazagirana ibiganiro n’inzego zitandukanye za Leta zifite mu nshingano gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro, Ihuriro ry’Ibigo bitanga ubwishingizi n’Urugaga rw’Abikorera.

 Abasenateri bazasura kandi uturere 19 mu gihugu aho bazasura inyubako za Leta, amasoko, udukiriro, inganda ,ibitaro, amagereza n’ahandi hahurira abantu benshi, hagamijwe kureba uko ingamba zashyizweho mu gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro  zitabwaho.

Raporo y’ubugenzuzi bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko inyubako nyinshi za Leta n’iz’abikorera zidafite ibikoresho byo kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.

 Raporo z’iyi Minisiteri z’imyaka itatu ishize zigaragaza ko inkongi z’umuriro ziyongereye, aho muri 2018 zabaye 21, muri 2019 zigera kuri 71 naho muri 2020 zigera kuri 89.”

iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

COVID-19: Abarenga ku mabwiriza bagabanutseho abasaga 50%

Ndahiriwe Jean Bosco

Gatsibo: Ikihishe inyuma yo kubeshyera mwarimu Niyoyita Kwiba igitoki n’ibishyimbo

Emma-marie

Papa Francis yinubiye umubare uri “hejuru cyane” w’abagore “bakubitwa bakanahohoterwa mu ngo zabo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar