Image default
Mu mahanga

Abasirikare 120 ba Etiyopiya basabye ubuhungiro muri Sudani

Abahoze ari abasirikare ba ONU bakomoka muri Etiyopiya, aho intara zitari nke zirimo na Tigre zazahajwe n’intambara z’amoko basabye ubuhungiro muri Sudani.

Abasirikare bakomoka muri Etiyopiya bahoze mu mutwe UNAMID wari ufite inshingano zo kubungabunga amahoro muri Sudani, bagombaga gusubira mu gihugu cyabo nyuma yo gusoza ubutumwa mu kwezi kwa cumi na kabiri 2020 basabye ubuhungiro.

Umuvugizi wa UNAMID ati: “Kugeza ubu, 120 bahoze mu ngabo z’amahoro za UNAMID bagombaga gutahuka basabye kurindwa n’amahanga.”

UNHCR, nayo yemeje ko abahoze mu ngabo zishinzwe kubungabunga amahoro basabye ubuhungiro muri Sudani.

Umuvugizi wa HCR yagize ati: “Bazajyanwa ahantu bashobora kurindirwa umutekano kugira ngo impamvu basaba ubuhungiro zumvikane neza”.

Ntibiramenyekana niba abo basirikare bose bakomoka mu ntara ya Tigra.

ONU yohereje abasirikare muri Darfur kuva mu w’2007. Igikorwa cyo gutahukana abasirikare n’abasivile babarirwa mu 8000 bari muri icyo gikorwa cyo kugarura amahoro muri Sudani  cyatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka biteganyijwe ko kizamara amezi atandatu.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Niger: Polisi yasanze Cocaine nyinshi mu modoka ya ‘Mayor’

EDITORIAL

Coronavirus: Mayor ‘w’ikirwa cya corona’ yeguye

Emma-marie

UK: Ibyo gusubiranya ‘akarangabusugi’ byafatiwe icyemezo

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar