Image default
Uncategorized

Abasirikare ba Ukraine babwiwe kuva mu birindiro biri mu Mujyi wa Severodonetsk

Abasirikare ba Ukraine bari mu mujyi wa Severodonetsk mu burasirazuba babwiwe kuhava, nkuko bivugwa n’umutegetsi mukuru wo muri ako karere.

Uyu mujyi ni wo urimo kwibandwaho n’Uburusiya mu gitero cyabwo kuri Ukraine, mu gihe bugerageza gufata ibice binini by’uburasirazuba bwa Ukraine.

Serhiy Haidai, Guverineri w’akarere ka Luhansk, yagize ati: “Kuguma mu birindiro bimaze amezi biraswaho ubudahwema [ubutaruhuka] ntibyumvikana”.

Abasirikare b’Uburusiya bateye intambwe mu minsi ya vuba aha ishize ndetse bagose hafi uyu mujyi wose, n’umujyi bituranye wa Lysychansk.

Haidai yabwiye televiziyo ya Ukraine ati: “Bakiriye amategeko yo gusubira inyuma bakajya mu birindiro bishya… kandi aho ni ho bazakomereza ibikorwa byabo”.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo kuguma mu birindiro byashenywe mu gihe cy’amezi menshi, ari ukugira ngo uhagume gusa”.

Abasirikare ba Ukraine barimo kugenda n'amaguru

Haidai yongeyeho ko ibikorwa-remezo byo muri uyu mujyi byashenywe burundu, ndetse ko ku kigero kirenga 90% cy’inzu zose zarashweho, 80% muri zo zikaba zarangiritse bikomeye.

Igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine – cyatangiye ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka – kimaze ibyumweru byinshi kirimo kwibanda kuri Severodonetsk n’umujyi bituranye wa Lysychansk.

Iyi mijyi ni yo ya nyuma isigayemo ibirindiro by’abasirikare ba Ukraine mu karere ka Luhansk, kamwe mu turere tubiri tugize akarere ka Donbas ko mu burasirazuba.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ibitari ukuri ko abavuga Ikirusiya bo muri Donbas bakorewe jenoside – imwe mu mpamvu z’ingenzi atanga zatumye atera Ukraine.

Ku wa kane, abasirikare b’Uburusiya bafashe ubundi butaka mu majyepfo ya Severodonetsk na Lysychansk, bituma habaho kugira ubwoba ko abasirikare ba Ukraine vuba aha bazagoterwa muri ako gace.

@BBC

Related posts

Umubikira yakatiwe igifungo cy’umwaka azira ubujura

Emma-Marie

Ishyamba si ryeru mu Mujyi wa Moscou

Emma-Marie

Col Karuretwa yazamuwe mu ntera ahabwa n’inshingano

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar