Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ruraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda guhererekanya ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Ni mu gihe abakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bo basaba urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu gihe babona hari abashaka kugoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abahanga bavuga ko isi yabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga rituma ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram n’izindi, bisakara ku isi yose mu gihe gito.
Niyo mpamvu abafite ibitekerezo bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazifashisha basakaza ibitekerezo bihabanye n’ukuri ku mateka y’u Rwanda.
Havugimana Uwera Francine ukoresha cyane iri koranabuhanga, avuga ko buri muntu akwiye kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hakenewe ubufatanye mu guhangana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo busenya umuryango nyarwanda.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko amategeko ahana abishora mu byaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya jenoside n’ibyaha bifitanye isano bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.
@RBA