Image default
Mu mahanga

Abishe Perezida Idriss Déby bahawe imbabazi

Leta ya Tchad ivuga ko yababariye ndetse irekura inyeshyamba 380 zari zarakatiwe gufungwa burundu kubera urupfu rw’uwahoze ari Perezida Idriss Déby.

Maréchal Idriss Déby yiciwe ku rugamba muri Mata (4) mu 2021, aho yari yagiye kurwana n’inyeshyamba zo mu mutwe uzwi nka ‘Front pour l’Alternance et la Concorde au Tchad’ (FACT) wo muri icyo gihugu.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, inyeshyamba zirenga 400 zakatiwe mu rubanza zaburanishijwemo hamwe ku byaha by’iterabwoba, gushyira abana mu gisirikare no kugaba igitero ku mukuru w’igihugu.

Jenerali Mahamat yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa se. Izo mbabazi ntizireba umukuru w’inyeshyamba Mahamat Mahdi Ali, ukirimo gushakishwa.

@BBC

Related posts

Abantu 43 baburiwe irengero mu nyanja Mediterani

EDITORIAL

Uwagerageza gusenya Uburusiya dufite uburenganzira bwo gusubiza…bizaba ari akaga ku isi n’abayituye-Putin

EDITORIAL

“Urahitamo kwikingiza Covid-19 cyangwa kureka akazi”

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar