Umusenateri wo muri Nigeria yavuze uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’umwe mu banyapolitiki bakomeye mu gihugu, yanavuze ko Sena yo muri icyo gihugu ikora kinyamaswa.
Mu byumweru bibiri bishize, Senateri Natasha Akpoti-Uduaghan yahagaritswe amezi atandatu nyuma yo gutanga ikirego avuga ko yahohotewe na Perezida wa Sena, Godswill Akpabio, ibyo uyu muyobozi ahakana.
Iyi nkuru ikaba iri mu zikomeje kuvugisha abanya Nigeria, aho bamwe bakomeje kuzamura ijwi bamagana ibyakozwe na perezida wa Sena, abanda bakamagana senateri Natasha, ari nako bamwe bibaza ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire muri iki gihugu gishingiye ku miryango gakondo.
Akpoti-Uduaghan w’imyaka 45 yavuze ko ari guhanirwa kuvuga ibitagenda muri sisiteme, kandi ko ubu atakigira umutekano we n’uw’umwana we w’imyaka ibiri nyuma yo kwamburwa abashinzwe kumurinda.
Yaravuze ati: “Sena ya Nigeria ikora kinyamaswa.
Perezida wa Sena ayiyobora nk’umunyagitugu aho kuba umudemokarate. Nta bwisanzure bwo kuvuga, nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kandi umuntu wese ugerageje gutanga ibitekerezo bibusanya n’ibye arahanwa.”
Mu itangazo BBC yabonye, umunyamabanga wa Sena ushinzwe imyitwarire, Onyekachi Nwebonyi, yavuze ko Akpoti-Uduaghan atari gukumirwa, avuga ko “ibikorwa bye muri Sena ubwabyo bibeshyuza ibyo arega.”
Akpoti-Uduaghan, uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, PDP, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryatangiye mu 2023 ubwo yasuraga urugo rwa Akpabio ari kumwe n’umugabo we.
Yavuze ko Akpabio yamufashe ikiganza mu buryo budasanzwe agira ati: “Nzashaka uburyo kugirango tugirane ibihe byiza hano.”
Nwebonyi, uvuga ko yari ahari ubwo habaga uyu musenaterikazi yasuraga perezida wa sena, yemeje ko “nta na rimwe Perezida wa Sena yigeze agira imyitwarire nko gukora ibimenyetso by’ubushurashuzi kuri Senateri Akpoti ubwo yamusuraga.”
Ariko Akpoti-Uduaghan yavuze ko ibi byari kimwe gusa mu bintu byinshi byabaye, kandi ko ihohoterwa ryakomeje amezi menshi.
Yavuze ko rimwe na rimwe, bari kumwe n’abandi basenateri muri Sena, Akpabio yavuze ati: “Natasha, umugabo wawe aranezerewe! Urebye, wagira ngo ushoboye gukoresha ikibuno cyawe neza.”
“Akunda kuvuga amagambo arimo ivangura rishingiye ku gitsina, hanyuma abandi basenateri bagaseka.”
Ku ruhande rwe, Nwebonyi yavuze ko ibi birego ari “ibinyoma rwose.”
Nigeria ni kimwe mu bihugu bifite umubare muto w’abadepite b’abagore muri Afurika.
Akpoti-Uduaghan ni umwe mu basenateri bane b’abagore muri Sena igizwe n’abantu 109, akaba n’umusenateri wa mbere w’umugore muri leta ya Nigeria.
Ikirego cye cyateshejwe agaciro, nyuma yaho, ku wa 6 Werurwe, komite ishinzwe imyitwarire yemeje ko Akpoti-Uduaghan ahagarikwa amezi atandatu atishyurwa, ivuga ko yitwaye nabi kandi yandagaza isura ya Sena.
@BBC