Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rugiye gusuzuma ubusabe bw’Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT), risaba ko Agathe Kanziga Habyarimana yakorwaho iperereza ryimbitse ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biteganyijwe ko ku wa 19 Werurwe 2025, urukiko ruzafata umwanzuro ku cyifuzo cya PNAT gishingiye ku kirego cy’inyongera cyatanzwe muri Nzeri 2024. Iki kirego gisaba ko iperereza ryibanda ku bikorwa byinshi byo gutegura Jenoside, aho kuguma ku bikorwa bike nk’uko byari byakozwe mbere.
Agathe Kanziga Habyarimana, umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana, ashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gutegura no gushyigikira Jenoside. Yavuzweho gutanga inkunga kuri Radiyo RTLM, gukwirakwiza urwango rwibasira Abatutsi, no kugira uruhare mu gutegura intonde z’Abatutsi bakomeye bagombaga kwicwa. Bivugwa kandi ko yari mu itsinda rizwi nka ‘Akazu‘ ryagize uruhare mu gutegura Jenoside.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2007, bumushinja ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Gusa, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda no kumuburanisha, buvuga ko nta bimenyetso bifatika bihari.
Gusubukura Iperereza
Ku wa 19 Werurwe 2025, urukiko ruzasuzuma niba iperereza ku bikorwa bye ryakwagurwa rikagera ku matariki yo mbere ya Mata 1994, aho urisanzwe ryahagarariraga ku wa 6 Mata. PNAT isanga ari ngombwa ko iperereza ritangira kuva ku wa 1 Werurwe 1994, igihe ibikorwa byo gutegura Jenoside byari byaratangiye kwigaragaza ku mugaragaro.
Muri 2016, umucamanza ushinzwe iperereza yari yahagaritse dosiye ye avuga ko nta bimenyetso bihagije bihari. Gusa, PNAT yaje kujuririra iki cyemezo, igaragaza ko iperereza ryabaye ridafite ireme, bityo hagakorwa iperereza ryimbitse.
U Rwanda rukomeje gusaba ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu mahanga baburanishwa. Kugeza ubu, rwamaze kohereza inyandiko 1,149 zisaba guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
src: Le Monde