Ababakoresha barasabwa kwimakaza ikoranabuhanga mu kazi ka buri munsi dore ko icyorezo cya Covid-19 cyatanze isomo ko hatari ikoranabuhanga hari service zashoboraga kubura burundu zirimo iz’imari n’izindi.
Umuyobozi w’Ikigo ‘Eagle Capacity Building’ Madame Havugimana Francine
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umuyobozi w’ Ikigo “Eagle Capacity Building’ gitanga ubujyanama n’amahugurwa mu Rwanda, Madamu Havugimana Francine, tariki ya 5 Mata 2022 mu nama mpuzamahanga yigaga ku hazaza h’umurimo ku Isi iri kwihuta mu Ikoranabuhanga, ikaba yiritabiriwe n’abasaga 70 bashinzwe abakozi mu bigo byigenga bitandukanye mu Rwanda.
Madamu Havugimana yabwiye abitabiriye iyi nama ko abakoresha ndetse n’abakozi bakwiye kubona ikoranabuhanga nk’iriborohereza mu kazi bakarushaho kwitabira kurikoresha.
Yagize ati “Twateguye iyi nama tugamije kurebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho gukoreshwa ariko mu nyungu z’umukozi kandi bikazamura n’umusaruro atanga mu kazi[…]uyu munsi iyo urebye imikorere iriho hari aho izitira umukozi kandi ntibinatume atanga umusaruro ukwiye[…]ahazaza h’umurimo mu isi y’ikoranabuhanga hakwiye kwitabwaho.”
Muri iyi nama kandi baganiriye uburyo ikoranabuhanga ryafasha umukozi gutanga umusaruro. Yakomeje ati “Uburyo bw’ikoranabuhanga buri mu bigo ni ubufasha mu bijyanye n’ibaruramari ariko usanga nta buryo buhari bufasha umukozi gutanga umusaruro ndetse no mu mibereho myiza y’umukozi[…]usanga hari umubyeyi usabwa kujya gukorera ku kazi kandi wenda amaze igihe gito abyaye bigatuma abikora kubera kubura amahitamo, mu gihe iyo yemererwa gukorera mu rugo akegera n’umwana we byari gutuma atanga umusaruro kurushaho.”
Madamu Havugimana asanga amasomo abantu bigiye mu bihe by’icyorezo cya Covid-19, akwiye kuzingatirwa akabyazwa umusaruro dore ko mu gihe icyorezo cyari gikajije umurego abantu batabasha kuva mu rugo, ikoranabuhanga riri mu byatumye ubuzima bw’abantu ku giti cyabo ndetse n’ubw’igihugu bukomeza.
Yakomeje avuga ko inama nk’iyi izajya iba buri mwaka, igatumirwamo abayobozi bashinzwe abakozi mu bigo bitandukanya kandi ko buri mwaka hazajya haganirwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
Dr John Oput, Umuhanga mu by’imicungire y’abakozi n’ubuyobozi bw’ibigo watanze ikiganiro muri iyi nama yahumurije abakozi ababwira ko badakwiye kumva ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga izatuma babura akazi, yongeraho ko umukoresha n’umukozi bakwiye kubona ikoranabuhanga nk’iryaje kuborohereza akazi no kubafasha kuboza ibyo banora kandi mu gihe gito.
iriba.news@gmail.com