Image default
Abantu

Amafunguro muri Hotel zo mu Rwanda “Ni bibi, bike ariko ukishyura umurundo w’amafaranga”

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yavugaga ku nama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni inama izahuriza hamwe ibihugu 54 bigize Umuryango wa Commonwealth i Kigali guhera ku wa 20 kugera ku wa 26 Kamena.

Byitezwe ko abantu barenga ibihumbi bitandatu bazitabira iyo nama bari mu ngeri zinyuranye.

Umukuru w’Igihugu ati “Hano tuzaba dufite abantu benshi barimo n’ibikomangoma. Ntabwo bapfa kujya aho ariho hose ariko bazaza hano. Tube twiteguye kubakira. Ariko muzabakira mute?”

Perezida Kagame ni aho yahereye avuga ko mu Rwanda hari hoteli nziza ariko ko imikorere yazo, serivisi zazo, ari abanyarwanda bonyine bashobora kuzemera.

Ati “Ni ikibazo gikomeye kandi mwanze guhindura. Tubivuze nabyo imyaka myinshi. Serivisi zo mu mahoteli yanyu, ni mwe abanyarwanda gusa mushobora kubyemera mukabana nabyo bigasa n’aho nta kibazo gihari. Bagiye kubamenya rero, bazaza ari benshi bagiye kubamenya.”

Perezida Kagame yavuze ko hari Umukuru w’Igihugu uherutse kugenderera u Rwanda, amujyana muri hoteli, agezeyo abona serivisi z’iyo hoteli zitanoze.

Ikimubabaza kurushaho ni uko ngo nta wundi muntu ubyinubira ahubwo biba bisa n’aho abahabwa serivisi mbi babyakiriye nk’aho nta mpinduka zishoboka.

Yatanze urugero ku Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yigeze kubera mu Nteko Ishinga Amategeko. Hageze igihe cyo kujya gufata ifunguro, abariyeho benshi bararwara.

Ati “Haje za ambulance zitunda abantu zibajyana. Abari bahari murabyibuka. Biriya se ubisobanura ute? Erega ni njye wagombye kuzamura ijwi nkabaza, ariko ubanza harimo n’abayobozi icyo gihe batwaye. Hari abayobozi b’inzego nkuru batwaye mu bitaro bazize ibyo bamaze kugaburirwa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu bahabwa serivisi mbi, bakarwara bakaremba kandi bishyuye, bugacya mu gitondo bagasubira muri ya hoteli yabateje indwara.

Ati “Cyangwa ukinjira ahantu ukamara isaha yose. Umuntu akakubaza ati urashaka iki? Akagenda, yamara isaha yose akagaruka akakubaza ati ‘harya washakaga iki?’.”

Usibye serivisi zitinda, yavuze ko n’amafunguro atangwa aba ari ‘ubusa’ kandi ‘bubi’ kuko atera indwara.

Yatanze urugero ku nama yigeze kubera mu Rwanda irimo abakuru b’ibihugu, hanyuma abandi bayobozi bari bayitabiriye mu gihe batahaga bakanenga amafunguro bahawe.

Ati “Bati, u Rwanda twarukunze kweli, bati uzi ko nta gihugu turabona kimeze nk’u Rwanda? Bati ariko ntibikagere ku gufungura. Babibwiye ba minisitiri bamwe bari aha.”

“Ngo ntibikagere ku gufungura, ni bibi, bike ariko ukishyura umurundo w’amafaranga.”

Perezida Kagame yabajije abayobozi batandukanye ingamba bari gufata mu gukemura icyo kibazo.

Clare Akamanzi, uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rufite amahoteli mu nshingano zarwo hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence bahawe umwanya.

Akamanzi ati “Nibyo turabyumva, turanabireba ariko ntabwo bikemuka burundu. Ikibazo ntabwo tugira uguhozaho mu gukemura ikibazo, gukemura ikibazo bigomba kuba umuco wacu buri gihe, ntabwo ari amahoteli gusa, twese tukanga serivisi mbi, bakumva ko badashobora kwishyurwa hari serivisi mbi.”

Perezida Kagame yavuze ko bikwiye kugera aho abatanga serivisi mbi bafungirwa ibikorwa byabo aho kubareka bagakomeza kwangiriza igihugu.

Meya w’Umujyi wa Kigali yavuze ko bagiye kwihutisha ifatwa ry’ibyemezo bihana kandi binakosora ku buryo serivisi mbi zivugwa muri hotel ziba amateka.

Ubushakashatsi bwa RGB buheruka kwerekana ko ireme ry’imitangire ya serivisi riri ku kigero cya 81,86%.

@IGIHE

Related posts

Uwamaliya Fanette wigeze kuba umunyamakuru yitabye Imana

EDITORIAL

Simbasha koherereza amafaranga benewacu bari kwicwa n’inzara – Dr Tedros

EDITORIAL

Sergeant Robert yatawe muri yombi

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar