Image default
Sport

Bamwe mu bakinnyi ba Paris Saint Germain bari mu Rwanda

Abakinnyi b’ibyamamare mu ikipe ya (PSG), Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler, bageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, aho baje gusura u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

Abo bakinnyi bazanye n’imiryango yabo, biteganyijwe ko bazasura ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo, harimo pariki y’Ibirunga ndetse n’Akagera.

The reason why Ramos has not signed a new Real Madrid contract

      Sergio ramos mu basesekaye i Kigali

Ku wa Kane tariki 28 Mata 202, nibwo hashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, Sergio Ramos atangaza ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri.

Yagize ati “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”’

Sergio Ramos, icyo gihe yavuze kandi ko azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ‘Mudasumbwa’.

Julian Dlaxer, we yavuze ko yitegura gusura cyane Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa zisurwa cyane muri Afurika.

PSG receive an offer for Draxler

Julian Dlaxer  yishimiye gusura u Rwanda

Ati “Ntabeshye sinjye uzarota ngezeyo. Ndashaka gusura Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.”

Keylor Navas gets a standing ovation on his return to Madrid - AS.com

  keylor navas nawe ari mu Rwanda

Muri 2019 nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubukerarugendo, RDB, rwatangaje ko rwatangiye ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain, bwagombaga kumara imyaka itatu.

Ni ubufatanye bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

@KT

Related posts

Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe

Emma-Marie

Lionel Messi yasubiye mu myitozo muri Barcelona

Emma-marie

Ejo ku cyumweru irushanwa rya ‘BAL 2021’ rizatangira mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar