Image default
Politike

Amakosa akorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze ntagomba kwitirirwa leta-Hon Mukama

Umuvunyi Wungirije Ushinzwe Gukumira no kurwanya Ruswa Hon. Mukama Abbas asanga hari bamwe mu baturage bahura n’akarengane babitewe na bamwe mu bayobozi ku giti cyabo bityo, agasaba abaturage gutandukanya ikosa ry’umuntu ku giti cye na Leta.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 22 Werurwe mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro mu gikorwa Urwego rw’Umuvunyi rwateguye cya gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ruswa mu turere tugize Umujyi wa Kigali.

Hon. Mukama yavuze ko hari bamwe mu baturage badakemurirwa ibibazo bakabyitiranya nuko Leta ibanga.

Yagize ati : “Usanga hari ubwo ibibazo abaturage batakemuriwe hari ubwo babishyira kuri leta, ugasanga bamwe muri bo baravuga bati Leta iratwanga. Ntabwo yadukemuriye ibibazo, ibyo bintu kandi byarakozwe n’umuyobozi runaka, cyangwa urwego runaka, amakosa akorwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ntagomba kwitirirwa leta.”

Hari umuturage watanze ikibazo avuga ko isambu ye yatanzwe na ‘conseille’ wayobora icyo gihe, igice cy’isambu ye ngo cyubakwe.

Umuvunyi wungirije Hon Mukama Abbas yakira ibibazo by’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro

Ibyo Mukama avuga ko byakozwe nuwo muyobozi ku giti cye kandi akazabiryozwa kuko nk’uko abishimangira ngo  amakosa y’umuntu ntabwo yitirirwa leta.

Ati : “Nidusanga yarabikoze nk’umuyobozi azabibazwa, bimwitirirwe we ubwe aho kugira ngo byitirirwe Leta. Ibi bivuze iki? Iyo bavuze umuturage ku isonga bifite ubutumwa bitanga. Kuki uba uzi ko umuturage ari ku isonga ukamurenganya. Kuki utinda kumuha serivisi kugira ngo yibwirize? Urashaka ko yibwiriza kugira ngo aguhe ruswa? Iyo arakaye arakarira Leta ariko abaturage twabumvishije yuko batandukanya ikosa ry’umuntu n’urwego, kandi nibarenganywa babibwire inzego bireba.”

Yungamo ati : “Ntidushaka umuyobozi uzitwara nabi atume umuturage akeka ko ari Leta, ibyo ntabwo twabyemera. Imyumvire y’abaturage yamaze gutera imbere, icyo tubifuzaho n’iterambere, imibereho myiza.”

Mujawamariya Annonciata, wo mu mudugudu w’Ayabaraya, Akagari ka Ayabaraya, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, avuga ko umugabo bashakanye yamutaye, ajyana ibyangombwa by’ubutaka. Akomeza avuga ko ubuyobozi bwamusiragije inshuro zose yifuje gukemurirwa ikibazo.

Ndabarasa Bernard, atuye mu mudugudu wa Mutangampundu, Umurenge wa Masaka, avuga ko yazigamiye abana be batatu muri imwe muri sosiyete y’ubwishingizi kugira ngo abana be bazishyurirwe igihe bagiye mu mashuri yisumbuye, yaje kugira ikibazo ararwara ariko aho akiriye ntibyamworohera gukomeza gutanga ubwishingizi. Yabwira iyo sosiyete yakoranye nayo ko yagize ikibazo, ahubwo  ikamusaba kuzuza amafaranga asabwa bityo, akaba yifuza kurenganurwa.

Ibibazo byakiriwe muri Masaka byabaye bike

Mukama Abbas, avuga ko  ibibazo bakiriye muri Masaka  byabaye bike kubera ingamba zafashwe zo kwegera abaturage.

Yagize ati : “Twakiriye ibibazo bitarenze 6, icyadutangaje ni uko twasanze hari gahunda akarere ka Kicukiro  kari karafashe ko kumanuka basanga abaturage mu rwego rw’abunzi badategereje ko abaturage babasanga aho bari, biri rero mu byatumye tubona abaturage bake kuko ibibazo byinshi byagiye bikemuka kuko hari gahunda yo kubasanga aho batuye.”

Akomeza yungamo ati : “Muri ibi bibazo harimo ibibazo by’ubutaka, kandi ibibazo byose bihari byahawe icyerecyezo.”

Muri rusange abatuye Umurenge wa Masaka, barishimira ko ibibazo byabo bikemuka kuko abunzi babasanga mu ngo zabo mu nama z’abaturage, mu nama z’imiryango, ku buryo  nta bibazo byinshi bikihaboneka.

Image

Kuba buri mezi atatu abunzi bamanuka bagasanga abaturage aho batuye bagakorana inama nabo bareba buri kibazo mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amakimbirane ari mu miryango, ari imbibi, ari ubutaka, nibyo ngo bituma bamaze kugera kure ugereranyije n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Mukama avuga ko hari bimwe mu bibazo babona bitari ngombwa ko bigera ku Muvunyi byakagombye gukemukira mu nzego zibanze.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange avuga ko ibibazo abaturage bafite  biba bitandukanye. Hari ababa bafitanye amakimbirane n’ibindi.

Avuga ko Akarere ka Kicukiro kari mu kwezi kise Ukwezi k’umuturage. Ngo  ni ukwezi  bahariye kwegera umuturage.

Yagize ati : “Muri ibi bihe twarimo byo kurwanya icyorezo cya Covid 19 hari gahunda z’imbonankubone zitashobokaga kugira ngo abantu birinde ariko tubonye imibare igenjeje make hari gahunda twasubukuye, harimo inteko z’abaturage ariko noneho muri za nteko z’abaturage twinjijemo iyo gahunda twita kwegera umuturage mu buryo bwihariye aho gahunda zitandukanye zimanuka zikabasanga iwabo.”

Mu murenge wa Masaka mu kwezi k’umuturage bazanye ingamba nshya z’uko inteko z’abunzi idategereza ko umuturage abasanga aho bakorera cyangwa ngo abandikire ikirego ahubwo bo bakamusanga mu mudugudu, ikanabagira inama kuko mu nteko z’abaturage niho ikibazo gitangirira gutangirwa.

Kuba hari gahunda y’inteko y’abunzi imanuka igasanga abaturage, ahamya ko byatanze umusaruro  ari nayo mpamvu  hagaragaye ibibazo bike.

Image

Ashimira Urwego rw’Umuvunyi, umwanya baba bafashe bakegera umuturage, badategereje ko abasanga ku rwego rw’Umuvunyi.

Ibi ngo bisobanuye  ubuyobozi bwiza igihugu gifite bugamije gushyira imbere umuturage no kumuba hafi yaba igihe yagize ikibazo cyangwa se no kumugira inama no gukumira ibibazo mbere yo kujya mu nkiko.

Rose Mukagahizi

Photo: Umuvunyi

Related posts

U Rwanda rwatangiye gukoresha robo mu guhangana na COVID19

Emma-marie

Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’Igihugu n’irya EAC yururutswa hunamirwa Benjamin Mkapa

Emma-marie

Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar