Image default
Sport

Amavubi yakoze icyayajyanye muri Afurika y’Epfo

Nyuma yuko Amavubi atsinze Lesotho igitego kimwe ku busa mu mukino wa kane wo muri iri tsinda wabereye mu mujyi wa Durban uri mu ntara ya KwaZulu -Natal muri Afrika y’epfo kuri uyu wa kabiri.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Amavubi, ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere mu itsinda C mu mikino y’amajonjora yo guhatanira tike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi.

Igitego rukumbi cy’Amavubi muri uyu mukino cyatsinzwe na Jojea Kwizera ku munota wa 45 w’umukino.

Iri tsinda rya C rigizwe n’amakipe atandatu, ririmo u Rwanda ruriyoboye n’amanota arindwi rukaba ruzigamye ibitego bibiri, Afrika y’epfo na Benin nazo zifite amanota arindwi, zombi zikaba zizigamye igitego kimwe. Ku mwanya wa kane hari Lesotho n’amanota atanu, Nijeriya iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atatu, Zimbabwe ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye kuri uyu wa kabiri wahuje Afrika y’epfo na Zimbabwe. Warangiye Bafana Bafana yo muri Afrika y’epfo itsinze Zimbabwe ibitego 3-1.

Imikino ikurikira muri iri tsinda izaba kuwa gatatu w’icyumweru gitaha. Kuri uwo munsi Amavubi azahura na Nijeriya, Afrika y’epfo ihure na Lesotho mu gihe Zimbabwe izaba igandagurana na Benin.

Image

Tukivuga kuri iyi mikino y’amajonjora yo gushaka tike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, intamba mu rugamba zo mu Burundi zatsinze ikirwa cya Seychelles ibitego bitatu kuri kimwe mu mikino yo mu itsinda F. Iri tsinda riyobowe na Kotedivuwari n’amanota 10. Uburundi bukaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 7.

Ibitego by’Intamba byatsinzwe na Abdallah Sudi ku munota wa 34, n’ibindi bibiri byatsinzwe na Bienvenue Kanakimana ku munota wa 62 no ku munota wa 67.

@VOA

Related posts

Gicumbi FC yihesheje icyubahiro igaruka mu kiciro cya mbere

Emma-Marie

Uwatsindiye Amavubi igitego rukumbi mu mukino wayahuje na Kenya yahanwe

Emma-Marie

Amavubi yatsinzwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar