Image default
Amakuru

Amerika yasabye Uganda kwakira impunzi zivuye muri Afghanistan

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zasabye Uganda kwakira impunzi 2,000 zivuye muri Afghanistan nyuma y’itsinzi y’aba Taliban.

Itsinda rya mbere ry’abanya-Afghanistan 500 byitezwe ko bagera ku kibuga cy’indege cya Entebbe mu masaha ari imbere kuri uyu wa kabiri.

BBC yatangaje ko Esther Anyakun minisitiri ushinzwe impunzi yabwiye BBC ko Perezida Yoweri Museveni yemeye kwakira abaturage 2,000 ba Afghanistan abisabwe na Amerika.

Yongeyeho ko nibahagera basuzumwa Covid maze bagashyirwa mu kato. Ibisabwa byose n’ibikenewe bizatangwa na leta ya Amerika.

Nibagera muri Uganda baraba ari impunzi za mbere zihunze ibibazo muri Afghanistan zigeze mu gihugu cya Africa.

Uganda ifite amateka mu kwakira impunzi – ni igihugu gisanzwe gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe zahunze ibihugu byazo kubera intambara cyangwa ibindi bibazo.

Muri Uganda impunzi ziba mu nkambi cyangwa muri rubanda. Zimwe zihabwa amasambu zikemererwa no gukora.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Bakuriwemo inda bibagarurira icyizere cyo kugera ku nzozi zabo

EDITORIAL

Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga yitezweho guteza imbere uburezi

EDITORIAL

Perezida Kagame yongeye kugira Gatabazi Guverineri

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar