Mu birori byo kwizihiza isabuku y’imyaka 25 ishize Umuryango Unity Club Intarwarumuri ushizwe, byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 16/10/2021, Perezida Paul Kagame yavuze Ijambo ririmo impanuro n’ubutumwa butandukanye bureba ibyiciro byose by’abaturarwanda, abayobozi ndetse n’abayoborwa.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yagaragaje ko hakiri urugendo kugirango Igihugu kigere aheza kigomba kugera.
Yaravuze ati “Twarwanye ingamba [imirwano] myinshi, ndetse myinshi turayitsinda, ariko intambara yo ntirarangira. Intambara irangira ari uko ugeze ku ntego watekerezaga n’ubundi, ushaka kugeraho. Intego rero ni iyihe ku Rwanda uko mbyumva. Intego ni rwa Rwanda tuvuga ngo turashaka iterambere. Intego ni iy’ubumwe, iterambere n’igihugu gitekanye.”
“Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara”
Yagaragaje ko abayobozi bakwiye gushyira imbere inyungu z’abo bayobora.
Ati “Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara kuko kuba umutware mwiza ubigirwa n’abo utwara kubera uburyo bakwibonamo, ubafasha gukemura ibibazo byabo hanyuma ukaba mubi kubera ko ariko bakubona[…]Wowe ni wowe kubera undi, uri wowe kubera ko n’undi ari undi. Nta mutware ubaho utagirwa n’abo atwara, ntabwo bibaho. Umutware, uba umutware mwiza wabigizwe n’abo utwara kubera uko bakwibonamo, uko babona ufatanya na bo gukemura ibibazo byabo.”
Kwiyoroshya niko kwihesha agaciro
Perezida Kagame yavuze ko kwiyoroshya benshi babyumva nabi, bakumva ko ari ukwisuzuguza kandi ahubwo ariko kwihesha agaciro nyako.
Yaravuze ati “Kwiyoroshya ntacyo bikwambura, ahubwo bikongerera imbaraga. Kwiyoroshya bitera imbaraga ntabwo bigutesha agaciro. Ariko iyo bidahari, icyo bivuze, uwo bitabonekaho, ni we witekereza gusa, ntabwo atekereza abandi.”
“Abakuzengurutse niba bashonje bakabona wowe wishimye, ndetse bakabona urajugunya, bariya bantu bagucira urubanza. Urubanza baguciriye ntabwo ruhera ko rusohoka ngo ubibazwe ako kanya ariko amaherezo birakugaruka byanze bikunze. Iryo ni isomo nibwira ko abayobozi twajya duhora twiyibutsa.”
Perezida Kagame yavuze ko ngo iyo ari mu Nama y’Abaminisitiri, hari ubwo ajya atera urwenya akabwira abo baba bari kumwe ko iyo ageze mu mahanga bakamubwira uburyo u Rwanda ari igitangaza, hari ubwo aba yumva yabuze aho ajya yibaza niba abo bantu bazi ibibazo bihari.
Yagaragaje ko atari byiza kwishimira ko abandi bakogeza kuko bishobora gutuma wirara. Yasabye Abanyarwanda kurangwa no gukunda igihugu, bakarandura utuntu duto dushobora kugisubiza inyuma.
Photo: Village Urugwiro