Image default
Mu mahanga

Bamwe mu banya -Uganda bafite ababo bakorera mu bihugu by’Abarabu bafite agahinda

Abanya-Uganda bafite abavandimwe babo bakorera imirimo itandukanye mu bihugu by’Abarabu bababajwe n’ihohoterwa n’ubwicanyi bukorerwa abavandimwe babo. Ni nyuma y’amakuru y’urupfu rw’umwe mu bakobwa wakoreraga muri Arabiya Sawudite.

Urupfu rw’uyu mukobwa witwa Sophia Kadama, ruje rukurikiye izindi mpfu z’abandi bakobwa bagera kuri bane kuva mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize.

Nubwo leta itaragira icyo ivuga ku rupfu rwa Kadama, abaturage b’ingeri zose bakomeje kujya impaka no kwamagana ihohoterwa ry’abajyanwa gukora imirimo itandukanye mu bihugu by’Abarabu bagasanga leta ikwiye gushaka uburyo yarenganura abaturage bayo, abandi bakavuga ko ibyo kujya gukorera mu bihugu by’Abarabu leta ikwiye kubihagarika burundu.

Bamwe mu bakoze imyiyerekano mu ndwi iheze biyamiriza iyicwa ry'uwundi mukobwa wo muri uganda yiciwe muri Arabiya Sawudite

Mawanda Nkunyingi, umwe mu badepite batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda yasabye guverinoma guhagarika ibyo kohereza mu bihugu by’Abarabu abakozi no gushakira ibihumbi badafite akazi muri Arabiya Sawudite impapuro z’inzira na tike zibagarura mu gihugu. Amakuru aturuka mu bakorera muri ibyo bihugu avuga ko ababakoresha babambura impapuro zabo z’inzira iyo bagezeyo.

@VOA 

 

Related posts

U Bufaransa: Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu

EDITORIAL

Perezida wa Ukraine yaciwe amande kubera kurenga ku mabwiriza ya ‘Guma mu Rugo’

Emma-marie

Imodoka nyinshi z’intambara z’Uburusiya zerekeje i Kyiv

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar