Kenya Commercial Bank(KCB) itangaza ko yarangije kuganira n’abayobora Banki y’abaturage y’u Rwanda bakemeranya ko izagura 64% byayo. Irateganya kuzayigura yose.
Ikindi ni uko ubuyobozi bwa KCB bwaganiriye n’abandi bantu basigaranye imigabane ingana na 38% k’uburyo bidatinze Banque Populaire du Rwanda izaba iy’Abanya Kenya 100%.
Raporo ya KCB yabonywe na The Citizen hari aho igira iti: “ Ikigo KCB cyarangije kuvugana n’abandi bafite imigabane mike muri Banque Populaire du Rwanda kugira ngo mu gihe kitarambiranye bazagurirwe ibice ku ijana bafitemo bityo yose izegurirwe KCB.”
Iriya Banki y’Abanya Kenya kandi irateganya kugira indi banki yo muri Tanzania yitwa African Banking Corporation Tanzania Limited.
Iri kubikora ku bwumvikane n’ikigo kitwa Atlas Mara cyari gisanzwe gicunga ziriya banki zombi.
Ikigo Atlas Mara kiri kugurisha ziriya banki mu rwego rwo kubona amafaranga yo kwishyura abayihaye imyenda kugira ngo ikomeze ikore, ariko muri iki gihe ubukungu bwayo bukaba bwifashe nabi.
Bivugwa ko kiriya kigo cy’imari cy’Abanya Kenya nicyirangiza kumvikana n’abo gishaka kugurira haba mu Rwanda cyangwa muri Tanzania kizishyira Miliyari 6 KSh( amashilingi ya Kenya).
KCB ivuga ko kugura ziriya banki biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya za Banki za Kenya mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba.
Kenya nicyo gihugu muri kariya karere gifite banki zikomeye kandi ziri kwagura amarembo.
SRC:TAARIFA