Guhera muri Werurwe 2021, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ‘HCR’ ryatangaje ko imfashanyo y’ibiribwa yahabwaga impunzi ziri mu Rwanda yagabanutse. Izi mpunzi zizejwe ko zigiye guhabwa inguzanyo zigakora ubushabitsi zikibeshaho.
Icyorezo cya Covid-19 cyatumye inkunga y’ibiribwa ihabwa impunzi mu Rwanda igabanukaho 65% guhera muri Werurwe 2021. Umuvugizi wa PAM mu Rwanda, yabwiye Iriba news ko iki cyemezo cyatewe n’igabanuka ry’inkunga PAM yagenerwaga n’abaterankunga bitewe n’ingaruka Covid-19 yagize ku bukungu.
Mbere y’uko icyemezo cyo kugabanya inkunga ihabwa impunzi gitangazwa hagati muri Gashyantare 2021, buri mpunzi(buri wese cyangwa se umwe mu bagize umuryango) yahabwaga inkunga ingana n’amafaranga 7600 ku kwezi. Guhera muri Werurwe 2021 buri wese ahabwa 3040FRW ahwanye n’amafaranga 101 ku munsi.
“Inguzanyo ntihabwa buri wese”
Umunyamakuru wa IRIBA NEWS yasuye impunzi zo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, aganira n’impunzi zitandukanye kuby’iyi nguzanyo zimubwira ko inguzanyo idahabwa buri wese ahubwo ihabwa abasanzwe bafite imishinga bakora ibyara inyungu.
Nyazaninka Yasipi ni umubyeyi, akomoka muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo. Yagize ati “Iyo nguzanyo hano ihabwa umuntu n’ubundi usanzwe afite ibyo acuruza ntibayiha buri wese. Iyo nguzanyo nayo narayumvise ariko nta muntu nzi wayihawe guhera mu kwezi kwa 3 udafite icyo asanzwe akora”.
Mukiza Simeon nawe ati “Ayo makuru y’iyo nguzanyo yagomba gusimbura imfashanyo y’ibiribwa ntayo nzi. Hano iyo ushaka inguzanyo ngo ugire icyo ukora, uguza mugenzi wawe muri bariya b’abacuruzi bakomeye, ukajya ukora umwishyura kuko bo babona inguzanyo itubutse bahabwa n’ibigo by’imari.”

Si abo mu nkambi ya Kigeme bavuga ko uburyo bahabwa iyo nguzanyo buhabanye n’ubw’abakeka ko buri wese ayihabwa. Nzoyigumako Damien, aba mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe. Ni umucuruzi kuva mu mwaka wa 2015.
Yagize ati “Abagurizwa ni abafite ibyo basanzwe bakora cyangwa abafite imishinga bagiye gutangira gukora bakagaragaza uko bazishyura, si buri wese baha inguzanyo. Njyewe rero binyuze mu mushinga witwa “Njya mbere” ukorana n’ibigo by’imari bikorera hano mu Nkambi maze gufata inguzanyo inshuro eshatu, ubu iyo mfite ni iya miliyoni makumyabiri (20 000 000 FRW) nayo ndi hafi kuyirangiza. Igishoro nagikuye ku mafaranga nahunganye kuko nari nsanzwe ndi umucuruzi iwacu.”
“Impunzi zitaha zitishyuye zatumye izitarataha zimwa inguzanyo”
Batesi Kezia, wo mu Nkambi ya Mahama, abana n’umugabo n’abana batanu, avuga ko yasabye inguzanyo guhera mu mpera z’umwaka wa 2020 kugeza ubu akaba atarayibona. Ati “Impunzi zitaha zitishyuye ziri gutuma izitarataha zimwa inguzanyo. Nasabye inguzanyo kuva mu kwezi kwa 11 umwaka ushize na n’ubu ntibarayimpa kandi nari mfite umushinga wo gucuruza amata y’inka.”
Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zabaga mu Nkambi ya Mahama zatahutse mu 2020(Photo:Minema)
Mu nkambi ya Mahama hamwe n’iya Kigeme, hakorera Ikigo cy’imari kitwa UMUTANGUHA hamwe n’ikindi kitwa INKOMOKO. Ibi bigo byombi bikaba bikorana na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) mu bijyanye n’inguzanyo ihabwa impunzi.
Impunzi zitandukanye zo mu Nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo zivuga ko zahawe amakuru ko hari inguzanyo ndetse n’impano yiyongera ku mafaranga bahabwa buri kwezi bazahabwa kubera ingarukaru ka bagizweho na COvid, ariko ngo ntibarayabona.
Bahizi Muhirwa yagize ati “Mu kwezi kwa gatatu nibwo abakozi ba HCR batubwiye ko hari amafaranga y’inguzanyo itandukanye n’iriya basanzwe batanga bazaha abantu badasanzwe bakora noneho bagashaka ibyo bakora. Banatubwiye ko hari n’andi y’impano bategereje bazahabwa n’abagiraneza yo kuziba icyuho cyatewe na Covid19, ariko kugeza ubu ntiturayabona.”
Kugirango impunzi ihabwe inguzanyo isabwa iki?
HCR ivuga ko yishingira impunzi mu bigo by’imari kugira ngo zihabwe inguzanyo. Ibyo bigo ni ikitwa Inkomoko hamwe n’Umutanguha Finance Company Ltd bikorera mu nkambi mu guha impunzi inguzanyo zihendutse iyo zimaze kuzuza ibisabwa.
Impunzi nyinshi zihabwa inguzanyo ntoya binyuze mu buryo zishyiriyeho bw’amashyirahamwe yo kuzigama no kuguriza, ariko hari n’abagurizwa ku giti cyabo. HCR iti “Ihame ni uko impunzi zikurikiza amabwiriza y’ibigo by’imari agenga itangwa ry’inguzanyo nk’undi mukiliya wese. Ariko hariho koroshywa gukorwa n’ibigo by’imari bimwe na bimwe nk’Umutanguha FC gikorera mu nkambi ya Mahama kigaha impunzi inguzanyo zihendutse zigenewe ubucuruzi zigera ku mafaranga miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) hadasabwe ingwate ku cyiciro cya mbere cy’inguzanyo , ikishyurwa mu gihe cy’imyaka itatu.”
Ku basaba inguzanyo badasanzwe bafite imishinga, HCR yagize iti: “Ibigo bitanga inguzanyo bikurikiza ibisabwa byateganyije mu kwemerera inguzanyo umuntu birimo kureba amafaranga umuntu yinjiza n’ayo azigama kugira ngo hizerwe ko usaba inguzanyo afite ubushobozi bwo kuyikoresha neza no kwishyura inguzanyo.”
Impunzi zahawe inguzanyo zikora ubushabitse butandukanye mu nkambi(Photo”WFP)
Ku kibazo kijyanye n’inguzanyo yihariye HCR yasezeranyije impunzi muri ibi bihe bya Covid-19, ubwo bagabanyirizwaga inkunga, batubwiye ko magingo aya impunzi ziri guhabwa inguzanyo mu buryo bwari busanzwe kandi ko uwujuje ibisabwa wese ayihabwa. Abavuga ko bimwe inguzanyo kubera ko hari abatashye batishyuye nabyo ngo ni ibinyoma.
HCR ikomeza igira iti “Ibigo by’imari byashyizeho ingamba zirimo gukora igenzura ku buryo buhoraho mu gukumira ko habaho kwamburwa ku nguzanyo bitanga. Ku mpunzi z’Abarundi zirimo gutahuka, ibigo by’imari byabagurije bikorana na HCR kugira ngo abafashe inguzanyo babanze bishyure mbere yo kwemererwa gushyirwa ku rutonde rw’abashaka gutahuka. Naho abagiye gutangira ubushabitsi bahabwa inguzanyo zidasaba inyungu cyangwa bakanahabwa impano kugira ngo babanze biyubake. Ikigo cy’imari Inkomoko cyita no ku cyiciro cy’abafite ubushake n’ igitekerezo cy’umushinga bataratangira bakabafasha kuwunoza.”
Ubwitabire bw’abasaba inguzanyo buri hasi
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) irashishikariza impunzi ziri mu Rwanda hamwe n’abaturage baturanye nazo kugana ibigo by’imari byavuzwe haruguru bagahabwa inguzanyo bakiteza imbere.
Minema yagize iti “Basabwa kwegera imirenge sacco, amabanki, n’ibigo by’imari biciriritse (Micro finance) bagahabwa inguzanyo uko basanzwe babikora noneho bazamara kwishyurwa ku ijanisha runaka bagahabwa ya nyunganizi cyangwa (Matching grant) mu rurimi rw’icyongereza. Ni ukuvuga, amafaranga atishyurwa umuntu ahabwa nyuma yuko amaze kwishyura 50%, 60% cyangwa 70% y’inguzanyo yahawe n’ikigo cy’imari bakorana.”
Kuva inkunga y’ibiribwa yahabwaga impunzi yagabanuka, zimwe mu mpunzi zivuga ko ubuzima bwifashe nabi. Minema ivuga ko ababaye kurusha abandi bitabwaho muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuyogoza ubukungu. Yagize iti “Hari gahunda yakozwe yo kugaragaza impunzi zitishoboye kurusha izindi kugira ngo abababaye bazitabweho kurushaho.”
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda muri Mata 2021, yatabarije impunzi. Yagize ati “Mudufashe ijwi ryanyu rigere ku baterankunga kugira ngo tubone imfashanyo zo kugoboka impunzi ziri hirya no hino mu nkambi. Twebwe UNHCR na WFP turahangayitse cyane kuko mu bihugu byinshi nta kundi bafite babigenza”.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda(Photo: Minema)
Imibare itangazwa na Minema igaragaza mu Rwanda hari abarenga impunzi ibihumbi ijana na mirongo ine n’icyenda (149,149), abarenga ibihumbi mirongo irindwi na bitandatu (76,853) bangana na 50.8% bakomoka muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo, abakomoka i Burundi barenga ibihumbi mirongo irindwi na kimwe( 71,973) bangana na 48.5% mu gihe abakomoka mu bindi bihugu ari magana atatu na makumyabiri na bane (324) bangana na 0.7%.
Umurerwa Emma-Marie
emma@iribanews.com