Ku wa 18 Kanama 2021, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 21 ukekwaho gukubita umugabo w’imyaka 30 babanaga batarasezeranye amuhoye ko yanze ko bataha.
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’Umugore bakunze kwita ’Nyirambegeti’ utuye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yavuye mu rugo akagenda atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangiriza.
Inkuru dukesha NPPA ivuga ko icyo cyaha cyabaye ku itariki ya 08/08/2021 ahitwa ku Kigugu mu mudugudu wa Kabutare, akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, akarere ka Huye. Umugore asobanura ko yamukubise inshyi ebyiri yamwicaje hasi, ari nako amupfuka umunwa ngo adatabaza.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 5 n’ihazabu y’ibihumbi 500.000, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iriba.news@gmail.com