Kuri uyu wa 9/9/2021, Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bwanditse ku ruri twitter ko “Uyu munsi, RIB yafunze Dr. Kayumba Christopher nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, dosiye ikaba iri bushyikirizwe Ubushinjacyaha nkuko amategeko abiteganya.”
Muri Werruwe 2021, Umunyamakuru wa CNBC Africa Fiona Muthoni Ntarindwa wakoreye na TV10 yivugiye ko Dr Kayumba yashatse kumusambanya ku gahato muri Mutarama 2017 .
Muthoni Fiona, umugore wabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda 2015, akaba n’igisonga cya mbere  muri Miss Africa yabereye muri Nigeria mu 2017, mu ijoro ryo kuwa 26 Werurwe 2021, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ko ari we watabarijwe na Kamaraba Salva kuwa 17 Werurwe 2021.
Twabibutsa ko Fiona, ari umugore wa Nkusi Arthur , bakaba barasezeranye kubana akaramata muri kwezi gushize kwa munani.
Inkuru bifitanye isano:
Fiona Muthoni Ntarindwa arashinja Dr Kayumba gushaka kumusambanya
Iriba.news@gmail.com