Image default
Ubutabera

Dr. Munyemana wahamijwe uruhare muri Jenoside yatangiye kuburana mu bujurire

Urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa, rwatangije kuburanisha mu bujurire Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubanza mu bujurire rwa Sosthène Munyemana, rwatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 16 /9/2025 mu rukiko rwa rubanda i Paris, ahakana ibyo aregwa byose, uvuga ko ahubwo yashatse kurengera Abatutsi. Ibi bikaba bitanyuze akanama k’abacamanza.

Dr. Munyemana Sosthène (Photo Internet)

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Dr Munyemana wahoze ari umuganga w’abagore (gynécologue) mu 1994,  yakoreye ibyaha i Butare, mu majyepfo y’u Rwanda, mu 1994 kandi ko yari umufatanyabikorwa w’inkoramutima wa Jean Kambanda, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe, wayoboraga guverinoma y’inzibacyuho yashyize mu bikorwa politiki ya jenoside. Kambanda we yakatiwe burundu mu 2000 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Munyemana w’imyaka 69 y’amavuko, mu ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24, amaze guhamwa n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kwitabira umugambi wo gutegura ibyo byaha, yakoreye muri Segiteri ya Tumba mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.  Urukiko rukaba rwanavuze ko yatatiriye ‘indahiro y’abaganga’ yo kurengera ubuzima no gudatererana umuntu uri mu kaga.

Uyu muganga wamenyekanye nk “Umubazi wa Tumba” mu 1994 yakoraga mu bitaro bya Butare, anigisha abanyeshuri mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Amaze gukatirwa igifungo z’imyaka 24 yahise ajurira kuko no mu gihe cyose yaburanaga, yabwiraga urukiko ko ibyaha ashinjwa atigeze abikora, bityo ko akwiye kugirwa umwere.

Yageze mu Bufaransa muri Nzeri 1994, aho umugore we yari asanzwe atuye. Akaba ari se w’abana batatu. Ubwo yatabwaga muri yombi yari atuye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa, aho yakoraga nk’umuganga w’indembe mu bitaro, hanyuma aba umuganga wita ku bageze mu zabukuru.

Dosiye ye ni yo yari imaze igihe kirekire kurusha izindi mu Bufaransa zifitanye isano na jenoside. Yafunguwe mu 1995 nyuma y’ikirego cyatanzwe i Bordeaux, hanyuma mu 2001 dosiye yimurirwa i Paris. Urukiko rwasohoye itegeko ryo kumushinja gusa mu 2018.

 

 

Related posts

Rusesabagina abwiye urukiko ko ntaho yari ahuriye na FLN

Emma-marie

“Tugomba kwishyira hamwe mu gukurikirana mu butabera abagihakana Jenoside” Adama Dieng

EDITORIAL

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igifungo cya burundu cyahawe Dr Léon Mugesera

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar