Image default
Ubutabera

Dr Munyemana yashinjwe gutunga urufunguzo rw’ahafungirwaga Abatutsi mbere yo kwicwa

Havuzwe uruhare rwa Dr. Sosthène Munyemana mu gufungira Abatutsi muri segiteri ya Tumba mbere yo kwicwa, ubwo urukiko rwa rubanda rw’i Paris rwakomezaga kumva ubuhamya bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa mbere tariki 6 /10/2025, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, urubanza rw’ubujurire rwa Dr. Sosthène Munyemana, rwakomeje humvwa ubuhamya bw’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abatangabuhamya batatu bari i Kigali batanze ubuhamya hakoreshejwe uburyo bw’iyakure, bavugira imbere y’urukiko uko babonye ibikorwa n’uruhare rwa Munyemana mu gihe cya jenoside.

Uwabimburiye abandi ni umutangabuhamya wavutse 1953 akaba atuye i Tumba, yatangiye avuga ko umugabo we, yafashwe n’interahamwe akajyanwa gufungirwa muri “Maison 60”.

Nyuma, yajyanywe ku biro bya segiteri Tumba, Dr Munyemana akaba yari afite imfunguzo z’ibiro by’umurenge kandi akabigenzura.

Aha niho hahoze ari ku biro bya Segiteri Tumba, ubu hari ibiro by’Akagari ka Gitwa

Yakomeje avuga ko nyuma y’aho, umugabo we hamwe n’abandi batutsi boherejwe ku rukiko rwa Butare, nyuma ajyanwa ku brigade ya jandarumori aho yiciwe.

Yagize ati: “Ndahamya ko Munyemana azi aho imibiri y’abacu iri, kuko aho biciwe hose yari abifitemo uruhare runini.”

Yavuze ko mu gihe cya jenoside, yabonye umugabo we akubitwa n’abasirikare, agakomereka bikomeye ariko akomeza kumubwira amagambo y’urukundo  agira ati: “Wite ku bana, kandi ntuzahave mu rugo.”

 “Yafashe umugabo wanjye amwohereza mu rupfu”

Undi mutangabuhamya wavutse mu 1961, na we yatanze ubuhamya bwimbitse avuga ko umugabo we, yafashwe mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 1994, agafungirwa mu biro by’umurenge wa Tumba aho Munyemana yari ari.

Yavuze ko abo bafashwe bajyanywe mu modoka ya komine yitwaga “Ruhumbangegera”, berekeza ku brigade ya Butare, Munyemana akurikira urwo rugendo.

Yagize ati: “Umugabo wanjye ntabwo yajyanywe ku irondo nk’uko bavugaga, ahubwo bamujyanye kumwica. Munyemana yari abizi neza.”

Yakomeje avuga ko atigeze abona umurambo w’umugabo we, kandi kugeza ubu ntazi atarabona umubiri we.

Undi watanze ubuhamya ni umugore wigeze kubutunga mu 2010, yavuze ku rugendo rwe rwo guhunga, n’uko yabonye ibikorwa by’urugomo i Butare.

Dr Munyemana Sostene

Perezida w’urukiko yamusabye gusobanura impamvu mu 2010 yari yaravuze ko atazi Munyemana, ariko ubu akaba avuga ko yamubonye.

Yagize ati:“Nari mfite ubwoba kubera ko icyo gihe kubera ubwoba bwa mushiki w’umugore wa Munyemana, wari umuturanyi wanjye. Ubu nta bwoba ngifite, kandi ndavuga ukuri.”

Abavoka ba Munyemana bamubajije impamvu yakwizera ko urukiko rumwumva ubu, maze asubiza ko ubu afite amahoro yo kuvuga ibyo yabonye.

Uko urubanza rukomeje

Urukiko rwibanze cyane ku kuba Sosthène Munyemana yarafite imfunguzo z’ibiro by’umurenge wa Tumba, bikavugwa ko ari ho Abatutsi bafungirwaga mbere yo kujyanwa kwicwa.

Abatangabuhamya bose bahuriza ku kuvuga ko yagize uruhare mu ifungwa ry’abo batutsi no mu iyicwa ryabo.

Tariki ya 20 Ukuboza mu mwaka wa 2023, nibwo uyu mugabo yari yakatiwe n’urukiko  rwa rubanda rw’i Paris gufungwa imyaka 24 harimo imyaka umunani agomba kumara muri gereze.

Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Munyemana rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, bikaba byiteganijwe ko ruzarangira ku ya 24 Ukwakira.

 

Related posts

Kabuga yasabiwe gufungurwa cyangwa se urubanza rwe rukaba ruhagaritswe

EDITORIAL

Sankara yashyize mu majwi Perezida wa Zambia gutera inkunga umutwe wa FNL

Emma-marie

Bamwe mu bahoze ari abayobozi ba SONARWA barafunze

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar