Image default
Ubutabera

Dr Rutunga yahakanye uruhare rwe mu gutsemba Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare (Ivuguruye)

Kuri uyu wa 12 Kanama 2021, Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo Umunyarwanda witwa Dr Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, uherutse kohererezwa mu Rwanda n’igihugu cy’u Buholandi. Yahakanye ibyaha aregwa.

Image

Dr Rutunga w’imyaka 72 mu gihe cya jenoside yari akuriye ikigo cya leta cy’ubushakashatsi mu buhinzi cyitwaga ISAR-Rubona, mu majyepfo y’u Rwanda. Akaba acyekwaho kugira uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’imbaga y’Abatutsi bari bahungiye mu kigo cyitwaga ISAR Rubona baturutse mu makomini ya Ruhashya, Rusatira, Mbazi, Maraba muri Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, ndetse n’abandi bari baracitse ku icumu mu cyari Perefegitura ya Gikongoro mu mwaka w’1994.

Mu rukiko, hamwe n’umwunganizi we Sephonie Sebaziga, Rutunga yarezwe uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bari abakozi ba ISAR n’Abatutsi bagera ku 1,000 bari bahungiye ku musozi Gacyera i Rubona.

Umwunganira yavuze ko Rutunga afunze binyuranyije n’amategeko kuko afungiye kuri gereza ya Kigali i Mageragere kandi ari kuburana ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Avuga ko itegeko risobanura ko nta muntu utangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo afungiye muri gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rutunga acumbikiwe i Mageragere mu byumba byabugenewe bya ‘VIP’ muri gereza kandi byagenzuwe n’indorerezi mpuzamahanga mbere y’uko byemezwa nk’amacumbi.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo biteganywa mu masezerano bafitanye n’Ubuholandi, kandi ko nubwo ari i Mageragere atambaye imyenda y’imfungwa zo muri gereza.

Urukiko rwavuze ko urubanza rukomeza inzitizi zatanzwe n’uregwa zikazasuzumirwa rimwe n’ifungurwa ry’agateganyo, bikazatangwaho umwanzuro rimwe.

Ubushinjacyaha bwamureze ko yayoboraga inama zigirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi, no gusaba uwari ‘préfet’ wa Butare abajandarume bakoze ubwicanyi muri ISAR no hafi yayo.

Rutunga yireguye ko yiyambaje uwo mutegetsi akamuha abajandarume 10 bo “kubungabunga umutekano w’ikigo cya leta” yari akuriye.

Yavuze ariko ko yababajwe n’uburyo abo bajandarume bitwaye kuko baje gukora ubwicanyi ku bakozi ba ISAR n’abaturage, gusa ngo ibyo si we byabazwa kuko icyaha ari gatozi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza kandi kumufunga bigafasha kutabangamira iperereza no kumurinda gutoroka.

Naho we n’umwunganira basaba ko arekurwa akaburana adafunze kuko atatoroka, kandi nta mpapuro z’inzira afite zamujyana mu mahanga.

Urukiko ruzatanga umwanzuro warwo tariki 17 z’uku kwezi.

Image

Photo: TNT

 

 

Related posts

Idamange yanze kwitaba Urukiko

EDITORIAL

U Bubiligi: Filip Reyntjens yaranzwe no kwivuguruza mu rubanza rw’abashinjwa Jenoside

EDITORIAL

Umwana wa Kabuga uba mu Bwongereza yatumye se afatwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar