Bamwe mu batuye bo mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bakibangamiwe no guturana ba bimwe mu bimoteri bimenwamo imyanda, nyamara muri aka karere haramaze kubakwa ikimoteri rusange ngo gikemure iki kibazo mu buryo bwa burundu ariko kikaba kitaratangira gukora.
Abagaragaje ko bafite ikibazo cyo guturana n’imyanda by’umwihariko ni abatuye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kabarore, kuko imyanda ikusanywa muri uwo Mujyi ishyirwa mu Mudugudu wa Kabarore ya kabiri kandi naho hatuye abantu.
Abaturage barataka iki kibazo mu gihe kuva mu mpera za Kamena 2020 mu kagali ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore, huzuye ikimoteri cya kijyambere cyinini kandi cyitaruye aho abantu batuye kigomba kumenwamo imyanda rusange.
Abaturage bibaza impamvu bakomeza guturana n’imyanda kandi icyo cyimoteri cyubatswe kikaba cyitaratangira gukoreshwa icyo cyubakiwe.
Iki kimoteri cya kijyambere cyubatse kuri hegitari 1.3 cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 270.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Manzi Theogene avuga ko nubwo iki kimoteri rusange cyuzuye, inama njyanama y’akarere ariyo ifite ububasha bwo kugena imikoreshereze yacyo cyokora ngo ibyo bigiye gukorwa vuba aha.
Ni ikometeri cyubatswe mu buryo kigabanijemo ibice bitatu birimo aho bavangurira imyanda, ahajya imyanda ibora n’itabora naho hagabanyijwemo ahazajya imyanda y’amacupa ameneka, ahajya imyanda y’ibikoresho bya plastic n’ahazajya imyanda yoroheje nk’imifuka.
Imyenda ishaje n’ibindi kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira imyanda iri hagati ya metero kibe ibihumbi bitatu Magana atanu.
SRC:RBA