Konti yo kuri Twitter ya Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda ntiboneka kuri uru rubuga akunze gukoresha cyane.
Kuva mu ijoro ryo kuwa mbere, bamwe mu bamukurikira kuri urwo rubuga batangiye kugaragaza gutungurwa cyane babonye ko konti ye itakiriho.
Ntibizwi neza niba, uyu muhungu wa perezida Yoweri Museveni, yayivanyeho ku bushake bwe, cyangwa se ari ingingo yafashwe n’uru rubuga.
Konti y’uyu mugabo yakurikiranwaga n’abantu barenga 500,000. Ubu bamwe baravuga ko ariwe ubwe wayifunze abandi bagakeka ko ari Twitter yaba yayisibye.
Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko Muhoozi yakuyeho konti ye ku mpamvu zitaramenyekana.
Ni ibiki ubusanzwe bigenwa na Twitter?
Twitter igira amabwiriza agenga abakoresha uru rubuga kandi ishobora kuvanaho abayarenzeho.
Yaba Twitter, cyangwa Muhoozi ubwe, ntawuragira icyo atangaza ku bigendanye na konti ye.
Ubusanzwe, iyo Twitter ifunze urubuga rw’umuntu kubera kurenga ku mabwiriza yayo hasigara ubutumwa buvuga ngo “Account Suspended” (Iyi konti yahagaritswe).
Twitter ivuga ko “abafite konti bashobora kuzivanaho igihe icyo aricyo cyose”, ko iyo umuntu akuyeho konti ye uyishatse abona ‘page’ yanditseho ngo “this account doesn’t exist” (Iyi konti ntibaho), ibi nibyo biboneka ubu ku ushakishije konti ya Muhoozi.
Twitter ariko ivuga ko ubutumwa nk’ubu buboneka iyo konti y’umuntu bayifunze burundu, aho ivuga ngo “uyu niwo mwanzuro wacu ukomeye mu gushyira mu ngiro [amabwiriza].”
Ivuga ko uwafatiwe uyu mwanzuro abimenyeshwa kandi adashobora kongera gufungura konti kuri Twitter. Gusa ko uwawufatiwe ashobora kujurira Twitter ikiga ubujurire bwe.
Kugeza ubu ntibirasobanuka neza niba Muhoozi Kainerugaba ari we ubwe wasibye konti ye, cyangwa ari Twitter, cyangwa se ari ikosa ryakozwe n’abakozi be bakoresha konti ye. Mbere yigeze kuvuga ko hari abayikoresha.
Twitter, intwaro ikomeye
Inzobere mu ikoranabuhanga zivuga ko Twitter ari rumwe mu rubuga rutangirwaho ibitekerezo bishobora guhindura imyumvire, ubu rwifashishwa cyane n’abafite imigambi itandukanye ya politiki, icengezamatwara, itangazamakuru, guhirimbana, n’ibindi.
Abakurikira politiki ya Uganda bamwe bemeza ko Muhoozi ubu yaba yifashisha uru rubuga mu gutegura umugambi wo kwinjira muri politiki yamugeza ku butegetsi bw’igihugu cye.
Mu mezi macye ashize, Muhoozi yifashishije Twitter mu gutangaza amakuru yagarutsweho cyane mu makuru muri Uganda ndetse no muri aka karere.
Akoresheje Twitter, yagaragaje ko ashyigikiye Vladimir Putin ku bitero yagabye muri Ukraine.
Kuri Twitter kandi, mu minsi ishize yatangaje ko yasezeye mu gisirikare, mbere yo kuvuga ko atari ukuri ahubwo ari ikosa ryakozwe n’abakozi be bakoresha urubuga rwe.
Mu minsi ishize yatangaje kuri Twitter itsinda ry’abantu hafi 30, barimo n’ushinzwe ubucamanza muri leta ya Uganda, bagomba gutegura ibirori rutura by’isabukuru ye y’imyaka 48 izaba mu mpera z’uku kwezi.
@BBC