Image default
Amakuru

“Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire  kiravuga ko gahunda yo guca asbestos ku nzu za Leta biteganyijwe ko izaba yarangiye kwezi kwa 6 umwaka utaha wa 2023.

Ni mu gihe mu Karere ka Huye hakigaragara inzu nyinshi za  Kaminuza y’u Rwanda zifite iri sakaro n’ahandi hatandukanye harimo n’uruganda rwa Kadahokwa rutunganya amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye.

Ku ruganda rw’amazi rwa  Kadahokwa rutunganya  amazi akoreshwa mu Mujyi wa Huye, ruherereye mu murenge wa Tumba , kuri zimwe mu nyubako zaho,  isakaro ya fibrociment cg se asbestos ryavanyweho; ahandi riracyahari harimo by’umwihariko ahabikwa imiti ikoreshwa mu gutunganya amazi ndetse no muri laboratwari.

Gusa, Umuyobozi w’uru ruganda Munyamahora Jonas  amara impungenge abaturage ko ibi nta ngaruka bigira ku mazi atunganirizwa kuri uru ruganda,  cyane ko ntaho ngo bihuriye n’igice cy’aho amazi bayayungurira.

Uretse aha ku ruganda rwa Kadahokwa, mu Karere ka Huye , inyubako nyinshi zigifite iri sakaro rya fibrocement ni iza Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye harimo n’amazu y’abarimu ari ku i Taba.

Asbestos in the Home | Hjaltland Housing Association

Umuyobozi w’umusigire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Shema Jean Bosco asobanura ko batangiye gukura iri sakaro mu bice bimwe na bimwe. Gusa ngo kuba bigenda buhoro buhoro ngo biterwa nuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire RHA gitanga iyi serivisi yo kuvanaho asbestos kigenda gisaranganya umwanya ku bayikeneye bityo bigatinda.

Mathias Ntakirutimana umukozi wa RHA ushinzwe gukurikirana imirimo yo guca asbestos  asobanurako imirimo yo kuvanaho iri sakaro ku nzu za Leta ikorwa hashingiye ku bushobozi bugenda buboneka.

Mu bushobozi bwabonetse muri iyi ngengo y’imari, mu nyubako za Leta, inzu zizavanwaho asbestos ni metero kare zisaga ibihumbi 83, harimo metero kare  ibihumbi 24 zo ku nzu za Kaminuza y’u Rwanda.

Kugeza ubu kuvanaho asbestos mu gihugu hose bigeze ku gipimo cya 72.8 %.

Asbestos igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu aho abahanga mu buvuzi bagaragaza ko iki kinyabutabire ari kimwe mu bitera kanseri y’ibihaha.

@RBA

Related posts

Nyuma ya Rusesabagina, Padiri Nahimana ashobora kwisanga i Kigali

Emma-marie

Rubavu: Abambutsaga amavuta ya ‘Mukorogo’ na caguwa banyuze mu kivu batawe muri yombi

Emma-marie

Covid-19 yarushijeho kumvikanisha akamaro k’ikoranabuhanga

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar