Image default
Politike

Guma mu rugo yongerewe iminsi 15

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye tariki ya 1 Mata 2020, yongereye igihe cy’ibyumweru bibiri byo kuguma mu rugo, ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid-19 zafashwe nazo zirakomeza gushyirwa mu bikorwa.

Iyi nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, igamije kwiga ku cyorezo cya COVID-19, yashimangiye gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe na guverinoma yongera n’igihe cy’iminsi 15 cyo kuguma mu rugo.

Uyu mwanzuro uragira uti “ Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 (lockdown), Inama y’Abaminisitiri yongereye igihe cyo gukurikiza izo ngamba ho iminsi cumi n’itanu (15) ku gihe cyari giteganyijwe. Ni ukuvuga ko zizageza ku cyumweru tariki ya 19 Mata 2020, saa tanu n’iminota 59 z’ijoro (23:59)”

Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bizakomeza gukorerwa muri Gare ya Nyabugogo(photo:KT)

Iyu mwanzuro wafashwe mu gihe byumweru bibiri byari byafashwe mbere byari bisigaje iminsi ibiri ngo birangire. Muri iyi nama kandi hashimangiwe ingamba zari zafashwe mbere zirimo: Gukomeza gufunga amashuri yose mu gihugu, utubari n’imyidagaruro, insengero, ingendo zitari ngombwa nko gusurana mu gihugu zirabujijwe, imipaka nayo izakomeza gufungwa.

Serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi byo birakomeje. Abantu kandi bemerewe gukomeza imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, imipaka izafungurwa ku bwikorezi bw’ibintu n’amasoko acuruza ibiribwa n’imiti bizakomeza gukora.

Minisante irakangurira buri muturarwanda gukomeza kwitwararika amabwiriza y’isuku,

Inama y’Abaminisitiri yemeje kandi ingamba zigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’Icyorezo cya COVID-19; no gukomeza gufasha Abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka z’icyo Cyorezo.

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere cya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyafashe izi ngamba (lockdwon) mu kwirinda iki cyorezo. Kugeza ubu abantu bagera kuri 82 bakaba bamaze kwandura Covid-19, muri bo abagera kuri 13 ni abanduriye mu gihugu imbere.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

USA: Trump yisubiyeho ku cyemezo cyo kwirukana abanyeshuri b’abanyamahanga

Emma-marie

Brig Gen Vincent Gatama yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zihora ziteguye gutabara

Emma-marie

Kwibuka26: Itangazamakuru, umuyoboro wifashishijwe na Leta muri Jenoside

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar