Image default
Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yahumurije abahinzi ku izamuka ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze impamvu zitandukanye zatumye ibiciro by’ifumbire mvaruganda byiyongera zirimo n’icyorezo cya vovid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, ariko kandi yahumurije abahinzi ababwira ko Guverinoma y’u Rwanda itazahwema kubunganira.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mata 2022 cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo na gahunda yo kugeza ku baturage inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo na ngengabukungu ndetse n’uruhare bigira ku iterambere ry’ubuhinzi na gahunda zo kugeza ku borozi inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubworozi.

Ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda na gahunda, Minisitiri w’Intebe yavuze ko imyumvire y’abaturarwanda yazamutse, ariko kandi ngo n’ubwo ibiciro byayo byiyongereye Leta ntizahwema kunganira abahinzi.

Yagize ati “Ibiciro by’ifumbire mvaruganda ku isoko mpuzamahanga byiyongereye cyane bitewe n’impamvu zinyuranye zirimo: -ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, zahungabanyije ubwikorezi mpuzamahanga,-ibihugu bikora ifumbire nyinshi byagabanyije ku buryo bugaragara iyo byoherezaga ku isoko mpuzamahanga kugira ngo biyifashishe mu kongera umusaruro wabyo, n’izamuka ry’ibiciro bya gaze ikoreshwa nka kimwe mu bikoresho by’ibanze (raw material) bikenerwa mu ikorwa ry’ifumbire.”

Yakomeje avuga ko “Iri zamuka ry’ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze. Zimwe mu ngero ni uko, ifumbire y’ubwoko bwa NPK yageraga mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 710 ku kiro mu 2020, ubu iragera mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 1.357 ku kiro, ni ukuvuga ko yazamutse ku kigero cya 91%. 84, ifumbire yo mu bwoko bwa UREA yageraga mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 639 ku kiro mu 2020, ubu ihagera igura amafaranga y’u Rwanda 1.280 ku kiro, ni ukuvuga yazamutse ku kigero cya 100%. Ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yageraga mu Gihugu igura amafaranga y’u Rwanda 739 ku kiro mu 2020, ubu igera mu Gihugu ihagaze ku mafaranga y’u Rwanda 1.435 ku kiro, ni ukuvuga ko igiciro cyazamutse ku kigero cya 94%.”

Guverinoma yahumurije Abanyarwanda

Nubwo ibiciro by’ifumbire byiyongereye, Guverinoma yakomeje gufasha abahinzi yongera Nkunganire (fertilizer subsidy) bari basanzwe bahabwa.

Dr Ngirente yatanze urugero ati “Ku ifumbire ya NPK, Guverinoma yishyuriraga umuhinzi amafaranga y’u Rwanda 107 ku kiro mbere y’izamuka ry’ibiciro, ubu imwishyurira amafaranga y’u Rwanda 475 ku kiro, ni ukuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda yongereye Nkunganire (fertilizer subsidy) iyikuba 4 (344%). Kubera iyi Nkunganire, ku ifumbire ya NPK, umuhinzi yishyura gusa amafaranga y’u Rwanda 882 ku kiro aho kuba 1.357 ku kiro, ni ukuvuga ko Guverinoma imutangira FRW 475 (35%). 89.  Ku ifumbire ya UREA, umuhinzi yishyura amafaranga y’u Rwanda 768 ku kiro mu gihe iyo Guverinoma itamwunganira yari kuba yishyura amafaranga y’u Rwanda 1.280, ni ukuvuga ko Guverinoma imutangira FRW 512 (40%).”

Image

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoreshwa ry’ifumbire no kunganira abahinzi mu kuyibona, Guverinoma yagiye yongera ingengo y’imari igenerwa ifumbire. Yavuye kuri miliyari zisaga eshanu mu 2018-2019 igera kuri miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022

Guverinoma kandi ikomeje gushishikariza abahinzi gukoresha ifumbire y’imborera mu rwego rwo kunganira ifumbire mvaruganda. Ni muri urwo rwego, hirya no hino mu Gihugu, hari ibigo by’abikorera bikora amafumbire y’imborera agezweho hifashishijwe ibisigazwa n’ibindi byose bikenerwa kugira ngo ayo mafumbire akorwe.

Byongeye kandi Guverinoma ikomeje gahunda yo gushishikariza buri muhinzi kugira ikimpoteri ku rugo rwe akoreramo ifumbire y’imborera.

U Rwanda mu myiteguro yo kubaka uruganda rukora ifumbire mvaruganda

Minisitiri w’Intebe yavuze ko gahunda yo kongera umusaruro w’ubuhinzi ku bihingwa byatoranyijwe (Crop Intensification Program/CIP) yazamuye imyumvire ku kamaro ko gukoreshwa ifumbire mvaruganda.

Yagize ati “Ibi byatumye mu 2021, ifumbire ikoreshwa igera ku biro 60 kuri hegitari, ivuye ku biro 32 byo mu 2017, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 87,5%.  Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1) biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, kuri hegitari imwe hazaba hakoreshwa ibiro 75 by’ifumbire. Aha nakwibutsa ko impuzandengo y’ikigero cy’imikoreshereze y’ifumbire mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Afurika ari ibiro 20 kuri hegitari imwe.”

 Yakomeje ati “Mu rwego rwo kugabanya itumizwa ry’ifumbire mvaruganda mu mahanga, u Rwanda rwatangiye umushinga wo gushyiraho uruganda ruvanga ifumbire (fertilizer blending plant).Imirimo yo kubaka uru ruganda yari yaratangiye, ariko idindizwa n’ibibazo bya Covid-19, ariko tukaba tubizeza ko mu gihe kitari kinini tuzaba dufite uruganda rwacu rukora ifumbire mvaruganda.  Mu rwego rwo kumenya neza ibipimo by’ifumbire igomba gukoreshwa mu bihingwa bitandukanye, guhera mu Gushyingo 2019, hatangijwe umushinga wo gupima ubutaka no gukora amagerageza ku butaka n’ibihingwa bitandukanye.

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ar’ugushyiraho ibipimo by’ifumbire bijyanye n’ibikenewe n’ubutaka n’igihingwa mu duce dutandukanye tw’Igihugu (soil testing, mapping and development of fertilizer recommendation).

Ishwagara

Abahinzi bakomeje gushishikarizwa no guhugurwa ku bijyanye n’ikoreshwa n’uburyo ifumbire y’imborera ivangwa n’ifumbire mvaruganda ari byo bifasha gutanga umusaruro mwiza. Ku byerekeye ikoreshwa ry’ishwagara mu kurwanya ubusharire mu butaka, ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuso bw’ubutaka bufite ikibazo cy’ubusharire bukabije (pH 5.2) mu Rwanda bugera kuri hegitari 533.534 bingana na 45% by’ubutaka bwose buhingwa, bukaba bukenera toni 2.220.480 z’ishwagara.

Guhera muri 2015, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya Nkunganire ku ishwagara. Guhera mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2021/2022, ingengo y’imari igenerwa Nkunganire ku ishwagara yarazamuwe cyane, yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 1.6 igera kuri miliyari 1.8.

Ubu, umuhinzi yishyura amafaranga y’u Rwanda 53,5 ku kiro mu gihe yari kuba yishyura 107 iyo Nkunganire itaza kubaho.

Ubu ishwagara itangwa mu Turere 7 dufite ubusharire bukabije, aritwo Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro na Ngororero.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Covid-19: Abayanduye ku isi bamaze kurenga miliyoni enye

Emma-marie

Kwikingiza Covid-19 ni igikorwa cy’urukundo-Papa Francis

Emma-Marie

Rwanda: Abacuruza imiti ikoreshwa mu kongera igitsina basabwe kuyisubiza iyo bayikuye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar