Image default
Amakuru

U Rwanda rwateye intambwe mu kurwanya ruswa

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, washize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rwo kurwanya ruswa. Ku ruheruka rwo mu 2022, rwari ku mwanya wa 54. Ibi bikubiye muri raporo ngarukamwaka uwo muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri.

Iyi raporo ngarukamwaka y’igipimo cya ruswa igaragaza aho ibihugu bitandukanye ku Isi bihagaze mu kurwanya ruswa. Iri kusanyamakuru ryakorewe mu bihugu 180 mu mwaka wa 2023. Icyo cyegeranyo cyasanze ibihugu 58 gusa ari byo bifite amanota ari hejuru ya 50 ku ijana. Ibindi byinshi biri munsi y’amanota 50. Igihugu cya Somaliya ni cyo kiza ku mwanya wa nyuma, ku manota 11 ku ijana gusa.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abasohoye iki cyegeranyo bagaragaza ko hari intambwe yatewe mu kurwanya ruswa yatumye kiva ku mwanya wa 54 n’amanota 51 ku ijana mu 2022, kigera ku mwanya wa 49 n’amanota 53 ku ijana mu 2023.

Muri Afurika, u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane, inyuma y’ibirwa bya Seyishere, Capuveri, na Botswana. Mu karere k’Afurika y’uburasirazuba, icyo cyegeranyo kerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku mwanya wa mbere.

VOA dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuba ibihugu byo mu karere byinshi biri mu biri inyuma kuri uru rutonde rwa Transparency International, umuvunyi mukuru w’u Rwanda Mukama Abbas asanga impamvu ari ingamba ziburamo.

Muri rusange, igihugu cya Danemark cyo mu majyaruguru y’Uburayi ni cyo kiri ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde, n’amanota 90 ku ijana, Gkurikirwa na Finlande na Nouvelle Zelande. Umunyamakuru Assumpta Kaboyi uri i Kigali yakurikiranye ikiganiro Transparency International yahaye itangazamakuru.

Related posts

Umwe yaburiwe irengero nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye muri Nyabarongo

Emma-Marie

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Emma-marie

Paul Rusesabagina ari mu maboko ya RIB

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar