Image default
Sport

Umunyezamu Lionel Mpasi yabereye DR Congo umucunguzi

Umunyezamu Lionel Mpasi yatsinze penaliti yagejeje DR Congo ku ntsinzi ikomeye muri iki gikombe cya Africa cy’ibihugu isezerera Misiri yegukanye iki gikombe inshuro zirindwi, maze igera muri 1/4. Amakipe yombi yari yaguye miswi 1 -1 bajya mu minota y’inyongera.

Umunyezamuwa Les Leopards Lionel Mpasi nta penaliti yagaruye mu gihe cyo kuzitera, ariko yihesheje ishema atsinda iyavuyemo intsinzi

DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri mu gice cya mbere, Misiri  yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti.

Misiri ariko yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko myugariro Mohamed Hamdy yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo iminota irindwi mbere y’uko umukino urangira ku ikosa yari akoreye Simon Banza.

Maze muri penaliti, mu gihe umunyezamu wa Les Pharaons witwa Gabaski yayiteye hejuru y’izamu, Mpasi wa Les Leopards yayinjije maze basezerera Misiri kuri penaliti 8 kuri 7.

Ligue 2 : Lionel Mpasi et Rodez se maintiennent | Election-net 👉

Idafite kapiteni wayo Mohamed Salah wavunitse, Misiri ivuye muri iri rushanwa idatsinze kandi ivamo nk’uko byagenze muri CAN ya 2021 ubwo yakurwagamo na Senegal nabwo kuri za penaliti.

Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yashimye akazi kakozwe n’ikipe y’igihugu abasaba “gukomerezaho n’ahakurikiye”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye.

Muri 1/4 DR Congo izakina na Guinea kuwa gatanu i Abidjan nyuma y’uko Syli National ya Guinea isezereye Equatorial Guinea kuri 1 – 0 mu mukino wa 1/8 wabanje ku cyumweru nijoro.

Nyuma y’intsinzi ya Les Leopards abantu benshi bahise bisuka mu mihanda ya Kinshasa na Brazzaville mu byishimo, nk’uko byabonetse ku mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi kandi berekaniye ibyishimo byabo.

Mbere y’umukino wa nijoro, Misiri na DR Congo zari zimaze gukina inshuro 12 guhera mu gikombe cya Africa cya 1970, Misiri yari imaze gutsinda DRC inshuro umunani naho DRC yaratsinze rimwe, bari baranganyije inshuro eshatu.

Mu mikino yindi ya 1/8 none kuwa mbere, umukino utegerejwe cyane ni uhuza Senegal iri mu zihabwa amahirwe na Côte d’Ivoire yakiriye irushanwa kuri Stade Charles Konan Banny de Yamoussoukro saa tatu z’ijoro.

@BBC

Related posts

Munsuhurize Abafana ba Rayon Sports – Umutoza Robertinho

Emma-marie

“Nari ndambiwe gukora ntahembwa”Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy)

Emma-Marie

Ejo ku cyumweru irushanwa rya ‘BAL 2021’ rizatangira mu Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar