Image default
Ubuzima

Habonetse urukingo rwa Malariya nyuma y’imyaka irenga 100 hakorwa ubushakashatsi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS ryemeje ikoreshwa  ry’urukingo rw’indwara ya malaria ruzwi nka RTS,S/AS01 cyangwa Mosquirix. Uru rukingo rukaba rwarakorewe mu ruganda rwo rukora imiti mu Bwongereza rwitwa GlaxoSmithKline (GSK)

Malariya ni  indwara iterwa n’umubu w’ingore, ikaba yibasira abana, abagore batwite n’abandi bafite umubiri ufite intege nke. Igaragara cyane cyane mu bihugu bishyuha byiganjemo  ibyo  muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu bihugu bimwe na bimwe by’Aziya.

OMS ivuga ko kuba habonetse urukingo rw’iyi ndwara ari intambwe ishimishije mu rwego rw’ubuzima ku Isi.

Tariki 25, Mata, 2021 ku munsi u Rwanda rwifatanyaga n’amahanga mu kuzirikana ubukana bwa malaria no kuyirwanya, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatangaje ko ubwandu bwa malaria mu Rwanda bwagabanutse kimwe n’imibare y’abahitanwaga nayo, mu mwaka wa 2020 abazize iyi ndwara bari 148, bavuye kuri 700 mu 2016.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko urukingo rwaraye rwemejwe, bidatinze ruri butangire guhabwa abana bo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite ubwandu bwa Malaria bwinshi cyangwa buri hasi gato.

Ni urukingo rwari rumaze iminsi rugeragerezwa ku bana 800 000 bo muri Ghana, Malawi na Kenya.

Ibyavuye muri ririya gerageza byerekana ko ruriya rukingo rukora neza kandi nta ngaruka rugira ku mubiri w’uwarutewe.

Ikoreshwa rya ruriya rukingo ryitezweho kuzagabanya umubare w’abo  yahitanaga, bityo bigaha abana amahirwe yo gukura bakiga, bakaziteza imbere n’ibihugu byabo.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yagize ati: “ Urukingo twategereje igihe kirekire rurashyize rurabonetse. Ni intambwe nziza tugezeho izarengera ubuzima bw’abatuye Isi.”

Malaria yica abantu barenga 400,000 buri mwaka bibiri bya gatatu byabo (abagera ku 260,000) bakaba ari abana bo muri Afurika.

Uru rukingo rwiswe RTS,S mu myaka itandatu ishize ni bwo byagaragaye ko rutanga umusaruro nyuma y’imyaka irenga 100 hakorwa ubushakashatsi.

iriba.news@gmail.com

Related posts

“Protecting the youth from drug abuse is protecting Rwanda’s future”

EDITORIAL

Ni nde wabwiye abantu ko kurya ninjoro atari byiza?

EDITORIAL

Wari uziko ko kwikinisha bishobora kwica umuntu bakamuhamba?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar