Image default
Mu mahanga

Haravugwa igitero mu nkengero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura

Mu butumwa bwo kuri Twitter, umutwe w’inyeshyamba wa RED Tabara uvuga ko warashe “ibisasu byinshi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura” ahagana saa tanu z’ijoro (23h) ryacyeye.

RED Tabara yongeyeho iti: “Twanakozanyijeho mu gihe nibura cy’isaha imwe n’abasirikare bo muri bimwe mu birindiro birinda ikibuga cy’indege”.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Col Floribert Biyereke yanze kugira byinshi avuga kuri ibi bivugwa by’igitero mu nkegero z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura, abwira BBC ati: “Jyewe nta bo mbona, bari hehe?”

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bujumbura ni cyo gikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga zijya cyangwa ziva mu Burundi.

Ni mu gihe kuri iki cyumweru byitezwe ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwitabira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Inyeshyamba za RED Tabara, bivugwa ko zifite ibirindiro mu burasirazuba bwa DR Congo, zishinjwa na leta y’u Burundi guhabwa ubufasha n’u Rwanda, ibyo RED Tabara n’u Rwanda bihakana. Zivuga ko ziharanira ko mu Burundi habaho ubutegetsi bwubahiriza amategeko.

Zavutse zikurikira igerageza ryo guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza ryaburijwemo mu 2015. Hari nyuma yuko afashe icyemezo cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu itavugwaho rumwe, bigateza imyigaragambyo yiciwemo abantu.

Mu gihe gishize izi nyeshyamba zakoze ibindi bitero ku butaka bw’u Burundi.

SRC:BBC

Related posts

DR Congo: Félix Tshisekedi agiye kurangiza burundu ikibazo cy’inyeshyamba

EDITORIAL

DRC: Umusirikare w’Umunyamulenge wishwe bagashinyagurira umubiri we yashyinguwe

EDITORIAL

Ntimugire ubwoba nzi ibindindiriye-Perezida Ndayishimiye w’u Burundi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar