Image default
Abantu

Hari abakobwa bafatwa ku ngufu ntibabone ubutabera

Gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa bafite ubumuga ni kimwe mu bibazo byinshi bibugarije mu Rwanda nk’uko bivugwa n’amashyirahamwe y’ababana n’ubumuga.

Abakobwa bafite ubumuga butandukanye basambanywa ku gahato kuko kenshi badashobora kwirwanaho, bamwe bibaviramo guterwa inda nka Marie (si izina rye nyakuri) w’imyaka 28 ufite umwana w’imyaka ine yabyaye nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Ubutegetsi buvuga ko bwahagurukiye ibyaha byo gusambanya undi ku gahato, amategeko ateganya igifungo gishobora kugera ku myaka 10 iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ufite ubumuga.

Marie wafashwe ku ngufu agaterwa inda

Ariko Marie* na murumuna we Anna*(si izina rye nyakuri) we wamugaye amaguru yombi, ababafashe ku ngufu ntibigeze bakurikiranwa, ndetse se w’umwana wa Liliane ntacyo amufasha mu kumubeshaho.

Ipfunwe rigirwa n’uwakorewe iki cyaha, gutinya kuvuga ibyabaye vuba, uruhare rw’ubutegetsi bw’ibanze n’imiryango no kwangirika kw’ibimenyetso, ni bimwe mu bituma hari bamwe mu bakorerwa ibi byaha ntibabone ubutabera. Mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru aba bombi babayeho mu buzima bugoye nyuma y’iryo hohoterwa, Marie* yabwiye BBC akaga yahuye na ko.

Ati: “Umugabo yamfashe ku ngufu, tubigejeje mu buyobozi baravuga ngo ntabwo umuntu urengeje imyaka 18 afatwa ku ngufu.

“Nyuma baravuga ngo nimubijyane mu miryango, umuhungu aratoroka. Kuva icyo gihe kugeza ubu ntawo mu muryango w’iwabo (umugabo) nigeze mbona.

“Umwana wanjye sinzi uko azabaho uretse Imana yonyine izagira uwo impa akagira icyo amfasha nawe akaba nk’abandi bana.”

Murumuna we Anna* nawe nyuma yahuye n’ikibazo nk’icya mukuru we, yabwiye BBC ko yafashwe ku ngufu n’umufundi wubakaga hafi y’iwabo.

Ati: “Imvura yaraguye ahita anzirikisha ibyo yari yambaye akora ibyo akora, asiga anziritse ahita atoroka aragenda mperuka numva ngo yaratorotse.”

Undi mukobwa wo mu muryango ukennye muri aka karere ufite uburwayi bwo mu mutwe wasambanyijwe ku gahato ibye byahagurukije umuryango ufasha abana bafite ubumuga, ikibazo ubu kiri mu nkiko.

Umuryango Uwezo Youth Empowerment uvuga ko ikibazo cyo gusambanya ku gahato abakobwa bafite ubumuga giteye inkeke, kandi bimwe bitamenyekana kuko benshi batabasha kwivugira ibyababayeho.

Anna wafashwe ku ngufu ntabone ubutabera

Flavia Mutesi wo muri uwo muryango asaba imiryango y’aba bakobwa gutera intambwe igahindura imyitwarire imbere y’ibi bibazo.

Ati: “Iyo ababyeyi bategereye ubutabera ku gihe nabwo ntabwo bukora akazi kabwo neza.

“Hari n’ababibona bakavuga ngo ‘nta kintu na kimwe turi kuramira’, bagera kuri RIB (Rwanda Investigation Bureau) haciye igihe ugasanga hari ibimenyetso byinshi bisibangana muri icyo gihe.”

Hejuru y’iri hohoterwa, hiyongeraho ubukene bushingiye ku kuba ubumuga bw’ingingo butabemerera gukora, kuba hari abatabasha kujya mu ishuri, guhabwa akato mu miryango n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.

SRC:BBC

Related posts

Testimony: A married couple where one partner is HIV positive and the other is HIV negative

EDITORIAL

Ruhango: Umupolisi n’umuturage batemwe n’abagizi ba nabi

EDITORIAL

Umuyobozi wa OMS yagaragaje uburyo ibibazo by’abazungu bititabwaho kimwe n’iby’abirabura

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar