Image default
Amakuru

Hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika ntibihungabanye uko basanzwe babaho-Min Mujawamaliya

Minisiteri y’Ibidukikije irabasaba abaturage kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe kuko usibye kuba byangiza ibidukikije binatuma basesagura amafaranga yabo.

Henshi muri za ruhurura cyane cyane mu Mujyi wa Kigali uhasanga uducupa twa pulasitike tuba twakoreshejwe rimwe tugahita tujugunywa. Ibi usanga ari n’umwanda nk’uko bigarukwaho n’abahatunganya.

Inzobere mu kubungabunga  ibidukikije zigaragaza ko izi pulasitike zitabora bityo zikangiza ubutaka, amazi n’ ibindi.

Nubwo bimeze gutyo ariko hari abamaze gusobanukirwa ko ari ngombwa kugabanya pulasitike bakoresha, aho ubu usanga bakoresha nk’amacupa y’amazi akoreshwa kenshi, nk’umusanzu wabo mu kugabanya pulasitke.

Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D’Arc avuga ko gukoresha ibikoresho bya pulasitike kenshi bigira ingaruka ku mubiri w’umuntu.

Minisitiri Mujawamariya kandi avuga ko hari ikoreshwa rya Pulasitike abantu bahagarika kandi ntibihungabanye uko basanzwe babaho.

Kwibukiranya ingaruka ziterwa no gukoresha pulasitike no kureba uko ryagabanuka ni bimwe mu bikorwa bibanziriza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ ibidukikije uba tariki ya 5 Kamena buri mwaka, hazirikanwa ku kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya pulaitike.

 

 

Related posts

Menya inyungu zo gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda za Leta

EDITORIAL

Karongi: Abatuye mu Mudugudu wa Rugabano bajya gutira ubwiherero

EDITORIAL

RWANDA: Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zandikiye Perezida Ndayishimiye ko zishaka gutahuka

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar