Image default
Amakuru

ICRC yashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa yakoze mu Rwanda mu myaka 60 ishize-Amafoto

Umuryango Mpuzamahanga wita ku mbabare (ICRC) washimiwe uruhare wagize mu kwita ku bababaye n’ibindi bikorwa by’iterambere uyu muryango wagizemo uruhare mu myaka 60 umaze ku butaka bw’u Rwanda.

Ibi ni ibyagarutsweho na Ambasaderi Guillaume Kavaruganda, wari uhagarariye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ICRC imaze ikorera mu Rwanda. Ibi birori byizihijwe tariki 31 Gicurasi 2023 byararanzwe n’imurika ry’amafoto y’ibyakozwe n’uyu muryango kuva mu 1963.

Kavaruganda yavuze ko mu 1994 ubwo u Rwanda rwari ruri mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ICRC yafashe icyemezo cyo kuguma mu Rwanda, iki akaba ari ikimenyetso gikomeye cyo kwita ku kiremwamuntu.

Yagize ati “Kuva mu 1994 ICRC yagize uruhare mu iyubakwa  ry’amavuriro, yafashije imfungwa, yavuguruye ibikorwa remezo yakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye byo  kwita ku kiremwamuntu. Turabashimiye.”

Umuyobozi wa ICRC muri Uganda, u Rwanda n’u Burundi, Christoph Sutter, yagarutse ku bikorwa bitandukanye uyu muryango wakoze mu myaka 60 ishize n’uruhare wagize mu guhuza imiryango yari yaraburanye n’abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma y’aho binyuze muri porogaramu yayo yo guhuza ababuranye.

Yavuze ati “ICRC ni umwe mu miryango mike mvamahanga yagumye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Byari ibihe by’akaga gakomeye. Nyuma ya jenoside dufatanyije n’indi miryango y’abagiraneza twakoze ibikorwa bijyanye no gufasha imfungwa, gutanga amazi meza hirya no hino mu gihugu, guhuza ababuranye n’ababo, dukora kandi n’igikorwa cyo cyo kumenyekanisha amategeko yubahirizwa mu gihe cy’intambara n’ibindi bitandukanye.”

Mu gihe cya Jenoside hari benshi mu Batutsi barokokeye ku biro bya ICRC mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, bamwe muri bo bakaba barahazanwaga batemaguwe bakajugunwa ku mihanda.

Hitimana Esperance, ni umwe mu baharokokeye, avuga ko uyu muryango wamusubije ubuzima, ukamuvura ibikomere byo ku mubiri no ku mutima ndetse ukaza no kumuha akazi.

Mu 1994, abantu basaga miliyoni bahawe ubuvuzi n’uyu muryango, abagera ku 1000 bakuwe mu mihanga itandukanye i Kigali, ku bufatanye n’abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda, abarwayi 2700 barabazwe mu bitaro bya Kigali, Kabgayi na Goma.

ICRC kandi yatanze toni 89.000 z’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, muri icyo gihe inatanga ubutumwa 100,000 bw’ababuranye n’ababo. Yabaruye abana 38,000 bari baburanye n’imiryango yabo, isura imfungwa 16,000 zari zifungiye mu magereza atandukanye.

ICRC ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imena ba Leta y’u Rwanda, dore ko igira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abari muri gereza, guteza imbere amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.

 

 

Related posts

Karongi: Abahinzi b’icyayi bungutse ubumenyi buhambaye bwo kucyibungabunga

Emma-Marie

Abakobwa 4 baherutse kwerekana imyanya yabo y’ibanga kuri Instagram beretswe itangazamakuru

Emma-marie

Gasabo: Itorero Inkuru Nziza ryishyuriye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye basaga 400

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar