Image default
Abantu

Huye: Umugabo arakekwaho kwicisha agafuni umugore we wari utwite

Dusabimana Charlotte w’imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye yishwe n’umugabo we amukubise ifuni mu mutwe amuziza ibihumbi 10 Frw.

Ibi byabaye kuri mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Mata 2022, bibera mu rugo rwabo ruherereye mu Mudugudu wa Karambi, mu Kagari ka Gishihe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye.

Birakekwako intandaro yo kuba uyu mugabo w’imyaka 40 yivuganye uwo bashakanye amukubise ifuni ndetse anatwite ari amafaranga ibihumbi 10 Frw umugore yari abitse agenewe kugura ibati ryo gusana inzu yabo, uyu mugabo rero akaba yasanze yayakoresheje ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigoma, Dukundimana Cassien yahamirije UMUSEKE ko uyu mugabo yakoze iri shyano ryo kwica uwo bashakanye, agaya iki gikorwa kigayitse cyakozwe n’uyu mugabo.

Ati “Nibyo byabaye nka saa sita z’ijoro. Gusa ntibari babanye nabi byatuma yica umugore we. Ni igikorwa tugaya, twamagana kandi dufatanyije nk’abatuye Kigoma twamaganye ubu bwicanyi.”

Dukundimana Cassien yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bakeka ko yaba yamujije amafaranga ibihumbi 10,000Frw yo kugura ibati yamwakaga kugirango ayibikire.

Uyu mugabo nyuma yo gukora ibi akaba yahise atabwa muri yombi, aho afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Simbi. Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda CHUB gukorerwa isuzuma mbere yo kuwushyingura.

Aba bombi bakaba bari bafitanye abana batatu, gusa umugore yishwe yari atwite. Abaturage bongeye kwibutswa ko bakwiye kubana mu mahoro bakirinda icyo aricyo cyose cyatuma umwe mu bashakanye abura ubuzima, mu gihe hari ibitumvikanwaho bakegera ababagira inama.

@Umuseke

 

Related posts

“Saa 15:00 niyo saha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye”

Emma-marie

Covid-19: Abantu 13 bafatiwe mu rugo rw’umuturage

Ndahiriwe Jean Bosco

Nyanza: Umunyeshuri yakoze imodoka yatswa na telephone

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar