Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda biteganyijwe ko asoza amasomo y’abofisiye bato bahabwa ipeti rya S/Lieutenant muri RDF, mu muhango ubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako.
Sous Lieutenant, Ian Kagame
Mu bahabwa iri peti hakaba harimo n’umwana wa Perezida Paul Kagame, witwa Ian Kagame.
Tariki 12 Kanama 2022, Ian Kagame yasoje amasomo mu ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’Ubwongereza( Royal Military Academy) aho yahawe ipeti rya Sous Lieutenant. Ni umuhango wabereye i Sandhurt mu gihugu cy’Ubwongereza, aho wanitabiriwe na Perezida Kagame na Madame we Jeannette Kagame.
Iyi nkuru turacyayikurikirana ….
Iriba.news@gmail.com