Ubushyuhe bwinshi bushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, cyane cyane abana, abantu bakuze, n’abafite uburwayi. Mu gihe cy’impeshyi cyangwa mu gihe ubushyuhe bwazamutse cyane, ni ngombwa gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’ubushyuhe bukabije.
Urubuga rwa Topsante rivuga ibintu bimwe na bimwe wakora kugira ngo wirinde:
1. Kunywa amazi
Iyo ubushyuhe ari bwinshi, umubiri urekura amazi menshi binyuze mu kubira ibyuya. Ni byiza kunywa amazi menshi uko bishoboka, n’iyo waba utumva inyota, kugira ngo wirinde umwuma (dehydration).
2. Kwambara Imyenda yorohereye
Imyenda ikozwe mu bitambara byoroshye kandi yoroheje, nk’ipamba (cotton), ifasha umubiri guhumeka neza. Irinde kwambara imyenda ifashe cyane cyangwa ikoze muri polyester kuko ituma umubiri utumagara vuba.
3. Gorera ahantu hagera umuyaga
Mu buzima busanzwe ushobora kuba ukora akazi gatuma ujya ku zuba, ariko igihe hari ubushyuhe bwinshi si byiza ko umara umwanya munini ku zuba. Gerageza gukorera ahantu hagera umuyaga cyangwa se wifashishe ibyuma bitanga umuyaga igihe uri mu kazi.
4. Kugabanya imirimo y’ingufu
Mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi, irinde gukora umwanya munini imirimo isaba imbaraga nyinshi kuko bituma umubiri urekura amazi menshi binyuze mu kubira ibyuya, gukina imikino y’imbaraga nyinshi, cyangwa indi mirimo isaba ingufu nyinshi, cyane cyane hagati ya saa sita kugeza saa cyenda.
5. Kugabanya ibyo kurya bikomeye
Ibiryo bikomeye bishobora gutuma umubiri ukoresha ingufu nyinshi mu kubisya, bikaba byatuma ubushyuhe bw’umubiri bwiyongera. Ni byiza kurya imbuto, imboga, amafunguro arimo amazi menshi, n’ibindi byoroshye.
6. Kwiyuhagira cyangwa koga amazi akonje
Iyo wiyuhagiye amazi akonje cyangwa ukoga mu kidendezi cy’amazi (swimming pool), bifasha umubiri kugabanya ubushyuhe vuba. Niba udafite amahirwe yo koga, ushobora gufata agatambaro kanyerera ugashyira ku mutwe, ku gatuza, cyangwa ku maguru.
7. Kugabanya ibyo kunywa birimo alcohol n’ikawa
Alcohol na caféine biri mu byo kunywa byongera umwuma ku mubiri, bikaba byatuma wumva unaniwe cyangwa ukagira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso. Ahubwo, hitamo kunywa amazi cyangwa imitobe karemano.
8. Gufungura idirishya cyangwa Kugira icyuma gitanga ubukonje
Mu gihe ubushyuhe bwiyongereye cyane mu nzu, ni byiza gufungura amadirishya kare mu gitondo cyangwa nimugoroba kugira ngo umwuka mwiza winjire. Niba ubishoboye, ushobora gukoresha ventilateur cyangwa icyuma gikonjesha (air conditioner).
9. Kwita ku bana n’abageze mu zabukuru
Abana n’abantu bakuze bafite ibyago byinshi byo kugira ibibazo bikomoka ku bushyuhe bwinshi. Ni byiza kubitaho, ukabaha amazi menshi, ukabarinda izuba ryinshi, no kureba niba bagize ibimenyetso by’umwuma cyangwa umunaniro ukabije.
10. Kumenya ibimenyetso by’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi
Ubushyuhe bwinshi bushobora gutera ibibazo bikomeye ku buzima, nko kugwa igihumure, kugira isereri, kuribwa umutwe, kugira iseseme, kubira ibyuya bikabije, cyangwa kugira umuvuduko w’amaraso udasanzwe. Niba ubonye ibi bimenyetso ku muntu, agomba gushakirwa ubufasha bwihuse.
Ubushyuhe bwinshi bushobora kugira ingaruka mbi ku buzima, ariko dushobora gufata ingamba zo kwirinda. Kunywa amazi, kwambara imyenda yoroshye, kuguma ahantu hagera umuyaga, no kwirinda gukora imirimo iremereye hagati ya saa sita na saa cyenda ni bimwe mu byo twakora. Ku bantu bafite uburwayi bwihariye, ni byiza kugisha inama muganga, igihe cyose bumva hari ikitameze neza mu mubiri.
iriba.news@gmail.com