Mu mubiri w’umuntu, amazi agize hafi 60% by’ibigize umubiri wose, bikaba bituma aba inkingi ya mbere y’ingenzi mu mikorere yawo. Nk’uko ubushakashatsi bwa European Food Safety Authority (EFSA) bubigaragaza, amazi ni ingenzi cyane ku buzima, kuko afasha mu bikorwa byose by’ingenzi byo mu mubiri birimo gutwara intungamubiri, gusohora imyanda, no kugenzura ubushyuhe bw’umubiri.
Kuki kunywa amazi ari ngombwa buri munsi?
Umubiri utakaza amazi buri munsi binyuze mu bintu bisanzwe nk’ibyuya, inkari, n’iyo duhumeka. Ibi bivuze ko tugomba guhora dusimbuza amazi yatakaye kugira ngo turinde umubiri umwuma (dehydration). Inzobere zo Mu ishami ry’ubuzima rya EU (ECDC), zigaragaza ko kunywa byibuze ibirahuri 8 by’amazi ku munsi bifasha umubiri kuguma mu rugero rwiza.
Ibinyobwa bidafasha nk’amazi
Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante ivuga ko nubwo ibinyobwa nka fanta, ikawa, inzoga, n’imitobe biba bifite amazi, ntibisimbura amazi nyayo. Ibi binyobwa birimo caffeine n’izindi ntungamubiri zituma umubiri urushaho gutakaza amazi. Dr. Anna Keller, inzobere mu mirire yo mu Budage, yemeza ko “ibinyobwa birimo alcohol cyangwa caffeine bishobora kongera ibyago byo kugira umwuma, cyane cyane iyo ubinyoye mu buryo bukabije.”
Uko umubiri ukwereka ko ukeneye amazi
Hari ibimenyetso bitandukanye umubiri ugaragaza iyo ukeneye amazi, harimo:
Guhinduka k’ubwinshi n’ibara ry’inkari: Inkari zijimye cyane ni ikimenyetso gikomeye cy’uko umubiri utari kubona amazi ahagije.
Kuribwa umutwe: Ibi bishobora guterwa no kugabanuka k’amazi mu bwonko, bigatuma utabona amaraso ahagije.
Uruhu rukanyaraye: Dr. Elena Varga, umuganga w’uruhu mu Butaliyani, avuga ko “uruhu rufite amazi ahagije ruba rworoshye, rusukuye kandi rutagaragaza iminkanyari vuba.”
Kumva uzungera: Uru ni urundi rugero rw’uko ubwonko bushobora guhura n’ingaruka z’umwuma.
Kumagara iminwa no kugira inzara: Hari igihe wumva ushonje, ariko mu by’ukuri umubiri wawe udakeneye ibiryo ahubwo ushaka ari amazi.
Umwuma ukabije ushobora guteza ibibazo bikomeye
Iyo umwuma ugerageje kwirengagizwa, ushobora guteza ingaruka zikomeye zirimo:
Indwara z’umuyoboro w’inkari (UTIs)
Gutakaza ubushobozi bwo kurya no gusohora ibyo wariye( kwituma)
Guhorana umunabi cyangwa gucanganyikirwa
Gusaza imburagihe no kwiyongera kwa cholesterol
Nk’uko byemezwa na European hydration institute, abantu bakuru, abana bato n’abasaza n’abakecuru ni bo bagomba kwitondera cyane iki kibazo, kuko bafite ibyago byinshi byo guhura n’umwuma ukabije.
Ni amazi angana ate umuntu akwiye kunywa?
Bitewe n’ibikorwa ukora, ikirere, n’ubuzima rusange, amazi ukeneye ashobora guhinduka. Inama zitangwa ni ugufata hagati ya litiro 1.5 na 2.5 ku munsi, ariko niba ukora imyitozo ngororamubiri cyangwa uba ahantu hashyushye cyane, ayo mazi aba agomba kwiyongera.
Amazi si ibintu byo guhitamo, ni ngombwa. Kwita ku rugero rw’amazi winjiza buri munsi bifasha umubiri gukora neza, birinda indwara nyinshi, kandi bikagufasha kugira ubuzima buzira umuze. Niba wifuza kugira uruhu rwiza, gutekereza neza, n’amarangamutima meza tangira no kurangiza umunsi wawe unywa amazi ahagije.