Urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko Ingabire Victoire, yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Remera mu mujyi wa Kigali mu gihe ategereje gushyikirizwa ubushinjacyaha.
RIB ivuga ko yasabwe n’Ubushinjacyaha gutangira iperereza kuri Ingabire.
Mu nkuru yanditswe na BBC bavuga ko Ingabire Victoire atawe muri yombi nyuma y’uko kuri uyu wa kane tariki 19 /06/2025 yatanze ubuhamya mu rubanza rw’abantu icyenda barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana n’uwitwa Sylvain Sibomana bavuga ko yari abayoboye.
Ubushinjacyaha burega Ingabire uruhare runini mu gutegura ayo mahugurwa, ari na yo ntandaro yo kumutumiza mu rukiko.
Victoire Ingabire, wari kumwe n’umunyamategeko we Me Gatera Gashabana, yavuze ko benshi mu baregwa muri uru rubanza abazi ariko ko nta kintu yigeze afatanya na bo kijyanye no gutegura amahugurwa, kandi ko ayo mahugurwa atayazi.
Yavuze ko we ubwe cyangwa ishyaka rye ntaho bahuriye n’ariya mahugurwa yo guhirika ubutegetsi biciye mu nzira zitari intambara.
Yavuze ko ishyaka rye DALFA-Umurinzi ntaho rihuriye na yo kuko atari ishyaka ryemewe.
Ati “Iryo shyaka ntiryari kugira icyo rikora kandi ritariho mu buryo bwemewe n’amategeko”.
Mu gushinja abaregwa, ubushinjacyaha bwagiye buhuza ayo mahugurwa n’umunsi witwa Ingabire Day wizihizwa buri mwaka na bamwe mu banyarwanda baba hanze bashyigikiye uyu munyapolitike.
Mu rukiko, Ingabire yavuze ko amahugurwa avugwa n’umunsi wa Ingabire Day ntaho bihuriye, ko uwo munsi utegurwa n’Abanyarwanda baba hanze kandi we nta ruhare agira mu kuwutegura uretse ko ngo asabwa gutanga ubutumwa kuri uwo munsi.
Urukiko rwavuze ko amakuru Ingabire yatanze adahagije, rutegeka ko akorwaho iperereza kuko rubona hari ibimenyetso bimushinja.