Image default
Abantu

Umukobwa wa Jacob Zuma wari wararongowe n’Umwami Mswati III yarahukanye

Nomcebo Zuma, umukobwa wa Perezida wa Jacob Zuma wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ,  yarahukaniye iwabo muri Nkandla nyuma y”amezi macye arongowe nk’umugore wa 16 w’Umwami Mswati III wa Eswatini. 

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko, Nomcebo yasubiye iwabo i Nkandla muri Afurika y’Epfo, afite agahinda kenshi, avuga ko hashize igihe kinini atabonana n’umugabo we bityo atakwihanganira gukomeza kwitwa umugore w’umwami ku izina gusa.

Ubukwe bwa Nomcebo na Muswati III bwabaye muri Nzeri 2024, ubwo habaga Umuhango ngarukamwaka uzwi ku izina rya “Umhlanga Reed Dance”, aho Umwami Mswati, yitoranyiriza umukobwa ukiri muto akamurongora akamubera umugore. Nomcebo yabaye umugore wa 16 w’Umwami Mswati III.

Ubwo bukwe bwakurikiwe cyane hirya no hino mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, bitewe n’icyubahiro cya Mswati nk’umwe mu bami bake ku isi bagifite ububasha busesuye, hiyongeraho n’ubwamamare bw’umuryango wa Zuma. Muri icyo gihe, ubuyobozi bwa Eswatini bwatangaje ko iyo uko kurongora umukobwa wa Zuma byashingiye ku rukundo, ibintu benshi batangiye kongera gusuzuma nyuma yo kwahukana kwa Nomcebo.

Ibitangazamakuru birimo News of the South na Swaziland News, icyemezo cya Nomcebo cyo kuva kwahukana mu, bizwi mu muco wa Eswatini nka kwemuka, gishingiye ku gahinda n’irungu ryaturutse ku kudahura n’umwami.

Yabwiye abo mu muryango we ati: “Maze amezi menshi ntarabona umugabo wanjye”, abibwira abo mu muryango we, agaragaza ukutagira umubano wa hafi n’uwo bashakanye mu muryango munini w’ubwami.

Abasesengura bavuga ko kuba yari umugore mushya wa nyuma, yashoboraga kwitega ko azahabwa umwanya n’igihe gihagije n’umwami, ariko bikaba bidashoboka kubera ko Umwami Mswati afite abagore basaga 15 n’abana barenga 50. Uko bigaragara, gutegura imubonano n’umugore ku giti cye bigaragara nk’ikibazo gikomeye.

Bivugwa ko intumwa z’ubwami bwa Eswatini zamaze kugera i Nkandla mu ntara ya KwaZulu-Natal, aho zagiye kuganira n’umuryango wa Nomcebo ku buryo ashobora kugaruka mu rugo rw’ubwami.

Nta ruhande na rumwe yaba urwa Zuma cyangwa urw’ubwami bwa Eswatini ruratangaza ku mugaragaro iby’uku kwahukana.

Umwami Mswati III, w’imyaka 56, amaze igihe kinini anengwa kubera ubuzima bwo hejuru abayemo n’umuco we wo kurongora abagore benshi, bikunze guhabwa urw’amenyo cyane cyane ugereranyije n’ubuzima bukomeye abaturage be babayemo.

Nomcebo Zuma, King Mswati’s 16th wife, seen before her reported departure from the Eswatini royal palace.

Nubwo hataramenyekana niba Nomcebo azagaruka mu rugo rw’ubwami, icyo yatumye kivugwa ni ukugaragaza ikibazo kiremereye ku bijyanye n’ubwisanzure bw’umugore warongowe n’umugabo ufite abagore benshi.

 

Related posts

Rutsiro: Bamwe mu Banyeshuri baje mu kiruhuko bakirizwa imirimo ivunanye

EDITORIAL

Covid-19 : Mukantwali yanze kwandagara i Kigali asubira iwabo mu cyaro guhingira frw

Emma-marie

Rutsiro:Umugabo yagiye kwandikisha umwana mu irangamimerere arafungwa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar