Mu gihe abagore benshi hirya no hino ku isi bakoresha imiti isukura mu gitsina kugira ngo bumve bagize isuku no gukumira impumuro mbi, inzobere mu buvuzi zatangaje ko ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo.
Mu myaka yashize, ikoreshwa ry’imiti isukura mu gitsina (vaginal douches, intimate washes, na feminine sprays) ryakomeje kwiyongera ku isi hose, cyane cyane mu bihugu byateye imbere.
Inkuru dukesha urubuga rwa Dictissimo, ivuga ko iyi miti yamamazwa nk’ifasha abagore kugumana isuku no gukumira impumuro mbi. Ariko se, ni byiza cyangwa ni bibi ku buzima bw’umugore? Inzobere mu buvuzi n’abashakashatsi batandukanye bagaragaje ibyiza n’ingaruka z’iyi miti.
Abagore bamwe bavuga ko gukoresha iyi miti bituma biyumva neza kuko bumva ko bagize isuku nyinshi.
Hari imiti ikoreshwa igamije gukumira impumuro mbi, cyane cyane igihe cy’imihango cyangwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina. Abagore bamwe bemera ko iyi miti ibafasha mu gusukura ibisigazwa by’amaraso nyuma y’imihango.
Ingaruka zo gukoresha imiti isukura mu gitsina
Igitsina cy’umugore gisanzwe gifite bacteri nziza zigifasha gusukura no kwirinda indwara. Imiti isukura ishobora guhindura uru rwego rwa pH (Potential of Hydrogen) bigatuma habaho ubwandu bwa infection ku buryo bwihuse.
Ikindi abagore bakwiye kumenya ni uko imiti imwe irimo alcohol cyangwa izindi produit zangiza uruhu ruto rw’imbere mu gitsina, bikaba byatuma habaho igisebe cyangwa kuribwa bityo ugasanga umugore arashaka kwishimagura mu gitsina buri kanya kubera uburyaryate buba burimo.
Kongera ibyago by’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakoresha iyi miti cyane bafite ibyago byo kurwara infections zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) kuko bacteri zisanzwe zirinda igitsina ziba zarangiritse.
Hari kandi ubushakashatsi bwakorewe mu kigo gikora ubushakashatsi kuri kanseri cyo muri Amerika (National Cancer Institute of America) bwagaragaje ko abagore bakoresha kenshi imiti isukura mu gitsina bafite ibyago byinshi byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura kurusha abatayikoresha.
Dr. Jennifer Gunter, umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’abagore, yagize ati: “Igitsina cy’umugore gifite ubushobozi bwo kwisukura ubwacyo. Gukoresha imiti isukura bishobora guhungabanya uburinganire bwa pH no kwangiza bacteri nziza zirinda igitsina.”
Dr. Linda Fan, umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’abagore muri Yale School of Medicine muri America, nawe yaravuze ati: “Nta nyungu zigaragara mu gukoresha imiti isukura mu gitsina, ahubwo bishobora kongera ibyago byo kwandura indwara zifata imyanya myibarukiro.”
Abaganga benshi bagira inama abagore kudakoresha imiti isukura imbere mu gitsina, kuko igitsina ubwacyo cyifitemo ubushobozi bwo kwisukura. Ahubwo, isuku rusange igomba gukorwa hakoreshejwe amazi meza n’isabune itarimo imiti yo mu nganda.
Niba umugore yumva impumuro mbi idasanzwe, kuribwa cyangwa ubundi burwayi, inama nziza ni ukujya kwa muganga aho gukoresha imiti ishobora gukongeza ikibazo.
Nubwo imiti isukura mu gitsina ishobora gutanga ibyishimo by’ako kanya, ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko ingaruka zayo mbi zishobora kuba nyinshi. Abagore bagirwa inama yo gukoresha uburyo karemano bwo kwisukura aho kugendera ku byamamazwa n’inganda. Isuku irakenewe, ariko nta mpamvu yo kwangiza ubuzima kugira ngo umuntu yumve ari mwiza.
iriba.news@gmail.com