Image default
Ubutabera

Idamange yanze kuburanira kuri ‘video’

Urubanza rwa Idamange Yvonne rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’urukiko rwakoreye mu karere ka Nyanza mu majyepfo mu gihe we yari i Kigali muri gereza afungiyemo. Yavuze ko atiteguye kuburana.

Hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, urukiko rwavuze ko Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside.

Ahawe umwanya ngo abivugeho, Idamange wari wicaranye n’abunganizi be babiri mu cyumba cya gereza ya Nyarugenge i Mageragere, yavuze ko atiteguye kuburana, atanga impamvu.

Yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo yamenyeshejwe ko azaburana, ko atashoboye kubonana n’abamwunganira kubera icyo gihe gitoya kandi aregwa ibyaha byinshi.

Yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

Idamange yaburanye ari kumwe n'abunganizi babiri mu cyumba cy'aho afungiye muri gereza ya Mageragere

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza ari narwo rwahawe uru rubanza rwavuze ko ruburanishwa gutyo ku mpamvu zo kwirinda Covid-19.

We yavuze ko Covid n’i Nyanza ihari, ndetse avuga ko ashaka kuburana “imbonankubone nk’uko biri kugenda mu rubanza rwa Rusesabagina”.

Abunganira Idamage nabo basabye ko urwo rubanza ruba imbonankubone, inteko iruburanisha ikaza i Kigali kuko akarere ka Nyanza kashyizweho ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid.

Idamange yasabye urukiko ko rumuha amezi abiri kugira ngo ashobore kwiga dosiye ye neza.

‘Amezi abiri ni igihe kinini’

Ubushinjacyaha bwavuze ko guhabwa igihe k’uregwa ari uburenganzira bwe, gusa ko amezi abiri asaba ari igihe kinini, busaba urukiko kureba igihe gikwiriye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza ubundi rugomba kuburanishirizwa ku cyicaro cy’uru rukiko [i Nyanza], bunenga ibyo kuvuga ko abatangabuhamya byabagora kuko ngo atari urwa mbere rwaba ruhabereye.

Bwanenze kandi kuba uregwa adashaka kuburana hifashishijwe vídeo kandi ngo ari bwo buryo bushoboka bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, buvuga ko ntagikwiye kubuza ko bukoreshwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko igihe uregwa asaba ari kirekire cyane.

Rwamuhaye igihe kingana n’ukwezi, ruzasubukurwa tariki 15/06 ku cyicaro cy’uru rukiko i Nyanza kandi ababuranyi bose bari ku rukiko.

Urukiko ruvuga ko kubera uburemere bw’uru rubanza rutakomeza kuburanishwa ku ikoranabuhanga, keretse habaye imbogamizi zitewe na Covid-19

SRC:BBC

Related posts

Kabuga ntiyagaragaye mu Rukiko

EDITORIAL

Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore amukasemo ibice

EDITORIAL

LDGL yagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa mu mikorere ya ba ‘MAJ’

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar